
Miss Queen Kalimpinya ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane ubwo yegukanaga ikamba ry’igisonaga cya 3 muri Miss Rwanda 2017 , uyu mukobwa kuri ubu arabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika aho yitabiriye inama ya Pan-Africa Young Leaders.
Iyi nama ya Pan-Africa Young Leaders n’nama ihuza urubyiruko ruba rwatoranyijwe muri afurika yo munzi y’ubutayu bwa Sahara rugahura abantu bakomeye kw’isi harimo Abayobozi, abashoramari nabandi bafite byinshi bagiraho inama urwo rubyiruko ikaba uyu mwaka izabera muri Amerika .
Uyu mukobwa ubwo yari mu nzira yerekeza muri Amerika yatangaje ko iyo nama agiyemo ari ingirakamaro kuri we kuko ari amahirwe yo kwitabira Inama ikomeye nkiriya kandi izitabirwa n’umwe mu baherwe ba mbere kw’Isi Bill Gat na bandi benshi .
Yakomeje avuga ko iyo nama ifite umwihariko wo gushishikikariza no gufasha urubyiruko rufite intumbero yo kuzayobora ruba rwayitabiriye kugira ruzasangize bagenzi barwo basigaye mu bihgu bakomokamo , ikindi urwo rubyiruko ruba twitabiriye iyo nama ruyikuramo nuko rubasha kungurana ibitekerezo n’urwo muri Amerika ndetse n’abandi bantu batandukanye .
Tubibuts eko iyi nama ari inshuro ya kabiri Kalimpinya ayitabiriye kuko umwaka ushize yitabiriye indi nkiyi mu gihugu cya Burkina Faso ibi byose akaba abikesha umuryango wa ‘Bambe Foundation’ yashinze agamije gufasha abana b’abakobwa kwirinda abantu babashukisha ibintu kugira ngo babakoreshe imibonano mpuzabitsina.ibintu benshi mu bangavu batwara inda batateguye