Miss Nimwiza Meghan, Iradukunda Liliane na Elsa n bahanzi 6 bitabiriye Rwanda Day mu budage

Mu   gihe hasigaye iminsi  ibiri gusa ngo abanyarwanda  baba mu bice bitandukanye  ku  mugabane  w’uburayi bahurire mu mujyi wa Bonn  mu  gihugu cy’ubudage   aho kuri uyu wa gatandatu  tariki ya 5 Ukwakira 2019  hazabera igikorwa cya Rwanda Day

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane  nibwo bamwe mu banyarwanda   benshi bahagurutse  mu Rwanda berekeza mu gihugu cy’ubudage aho bagiye gusangira ibitekerezo byubaka igihugu ndetse no kumva zimwe mu mpanuro iteka bahabwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  Paul Kagame .

Muri benshi  bahagurutse i Kigali kuri uyu munsi harimo ba nyampinga  batatu baherutse gutorwa mu myaka itau ikurikiranye aribo  Miss Iradukunda Liliane na Miss Iradukunda Elsa bo bagomba kugenda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné, yadutangarije ko aba bakobwa bitabiriye Rwanda Day ku nshuro yabo ya mbere byatewe n’ishyaka bafite ryo kuganiriza urubyiruko rw’u Rwanda aho ruri hose.

Yagize ati” Icyaduteye imbaraga ni uko ba Nyampinga bifuza gufata iya mbere mu kintu icyo aricyo cyose cyubaka igihugu. Nkaha bagiye nibagira amahirwe yo kugira urubyiruko bahura narwo bafite byinshi byo kurubwira cyane ko Diaspora ubu ari intara ya gatandatu y’u Rwanda.”

Usibye ba nyampinga berekeje mu Budage, hanagiye abahanzi barimo Intore Masamba, Jules Sentore, Charly na Nina, King James, Bruce Melodie na Igor Mabano bose bagiye gususurutsa abazitabira Rwanda Day bafatanyije na Dj Princess Flor uzaturuka mu Bubiligi, Kitoko Bibarwa uzaturuka mu Bwongereza n’abandi banyuranye.

‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo. Kuri iyi nshuro uteganyijwe ku wa 5 Ukwakira 2019 Mujyi wa Bonn ho mu Budage.

Kuva mu 2010, uyu munsi wasize amateka akomeye mu mpande zose z’isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *