Miss Rwanda 2019 : Rwanda Inspiration back Up yatangaje amatariki amajonjora y’abakobwa 20 azabera

Miss Rwanda2019 ni irushanwa rimaze iminsi ritangiye hano mu Rwanda, aha abakobwa bazahagararira intara zose bamaze kugaragara. Intara zose zihagarariwe n’abakobwa 37, hakaba hakenewemo 20 gusa bazakomeza mu mwiherero uzavamo uwambikwa ikamba ndetse n’ibisonga bye.

Ibirori bizajonjorerwamo abakobwa makumyabiri bazitabira umwiherero byitezwe ko bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 bikabera i Gikondo mu ihema ry’ahasanzwe habera Expo.

Kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro mu gihe ahasanzwe hose bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2000frw). Abakobwa bazatsinda bazahita batangira umwiherero uzabera muri Golden Turip i Nyamata.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 azahembwa 800,000Frw buri kwezi, imodoka nshya ndetse agirwe na Brand Ambassador wa Cogebank.

Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda azahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw), mu gihe igisonga cya kabiri we azagenerwa amafaranga n’ibihumbi magana atanu (500,000Frw).

501 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.