
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2020 nibwo Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho abakobwa 54 batowe mu gihugu hose bahawe numero zizakurwamo 20 bazajya mu mwiherero.
Muri icyo kiganiro Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yari ihagarariwe na Ishimwe Dieudonné ndetse na Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 n’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN, Wibabara Gisèle Fanny.
Mu ijambo rye atangiza icyo kiganiro Prince Kid yabanje gushimira abafatanyabikorwa barimo abaterankunga ndetse n’itangazamakuru ritahwemye kubaba hafi mu rugendo rwo guhitamo abo bakobwa uko ari 54, Yakomeje ashimira abakobwa bose babashije gukomeza muri kino cyiciro uburyo babyitwaye gitwari abasaba no kuzitwara neza mu byiciro bikomeye biri mbere kandi bagomba gutekereza ko nyampinga abicayemo .
Prince yababwiye ko icyiciro bagiye kujyamo kizaba gikomeye cyane kuko amajwi azatangwa mu buryo butatu aribwo Online na telefoni iyongeraho amajwi y’abagize Akanama Nkemurampaka.
Mu cyumweru cya mbere cy’umwiherero abakobwa 20 bazaba batorewe gukomeza mu mwiherero bazahabwa Umukoro bazakorera mu rugo iwabo bawurangiza bakazabona kwerekeza I Nyamata mu mwiherero uzamara ibyumweru bisaga 2 guhera kw’itariki ya 9 Gashyantare 2019.
Nkuko Prince Kid yabivuze uburyo bwo gutora kuri murandasi abatora bazifashisha urubuga rwa Igihe.com naho abazatora kuri Telefone bazajya bajya ahandikirwa ubutumwa bugufi bandike Miss basige akanya ukurikizeho nimero y’uwo utoye wohereze kuri 1525.
Biteganyijwe ko amatora azatangira kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2020 saa sita z’amanywa.
Abakobwa bibukijwe ko tariki 1 Gashyantare 2020 hazabaho Pre-selection iteganyijwe kubera i Gikondo muri Expo Ground.
Kwinjira mu birori byo gutoranya abazajya mu mwiherero, itike izaba igura 3000 Frw na 5000 Frw mu myanya y’icyubahiro mu gihe abazagura amatike mbere hifashishijwe MTN bazagabanyirizwa igiciro.