
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2019 mu cyumba cy’inama cya Kigali Convention Center nibwo Rwanda Inspirtaion back Up Itegura amarushanwa ya Nyampiga w’u Rwanda bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kubagaragariza byinshi kw’itegurwa ry’iryo rushanwa harimo impinduka ndetse n’uko ibihembo bizatangwa .
Bwana Ishimwe Dieudonne yatangaje ko uyu mwaka iri rushanwa ririmo impinduka nyinshi uhereye ku bakobwa kugera ku baterankunga aho yatangaje ko mu myaka yashize iri rushanwa ryaterwaga inkunga na Cogebank nk’umuterankunga Mukuru ariko ubu byahindutse kuko ubu iri rushanwa ryungutse abaterankunga bakuru baje basimbura uwari usanzwe aribo Ecobank na Mtn Rwanda .
Ku bijyanye n’abakobwa yatangaje ko uyu mwaka abakobwa bose bazahatana bazaba bafite uburengazira bwo gukoresha ururimi rw’ikinyarwanda nk’ururimi rukoreshwa n’abanyarwanda kandi ngenderwaho naho ku bihembo yavuze ko uyu mwaka harimo impinduka nyinshi aho ubu nyuma ya Nyampinga uzajya uba yatsinze n’ ibisonga bye na Miss wakunzwe cyane n’abantu nabo bazajya bahembwa .
Dieudonne yakomeje avuga ko nyuma yo kuzenguruka Mu ntara zose abakobwa 20 bazaba batoranyijwe bazajya mu mwiherero aho bazajya bigishwa ibintu bitandukanye kugeza ku munsi bazahabwaho ikizamini 10 bazatsinda akaba aribo bazagera ku munsi wa nyuma w’Irushanwa .
Ku munsi wa nyuma w’irushanwa muri aba bakoba 10 hazatorwamo batatu aho kuba batanu, abe ari bo bakurwamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 n’ibisonga bye.
Biteganyijwe ko ku munsi wa Nyuma umukobwa usatsinda uyu mwaka azahembwa ibihembo bisanzwe by’amafaranga 800.000Frw azajaya ahabwa na African Improved Food ndetse ‘imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift itangwa buri mwaka na Rwandamotor, inyuma y’ibyo bihembo haziyongeraho amafaranga nyampinga azajya ahabwa na Ecobank yo kumufasha .
Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’U Rwanda 2020 we azajya ahembwa 1.200.000frw azajya ahabwa na MD Group buri kwezi .
Ku bijyanye n’igisonga cya kabiri byo ntibyigeze bitangazwa muri iki kiganiro ariko biteganyijwe ko umuterankunga uzajya amuhemba azatangazwa mu minsi ya vuba .
Uzatorwa nka Nyampinga ukunzwe [Miss Popularity] azahita aba umufatanyabikorwa wa MTN Rwanda aho azahembwa miliyoni imwe n’igice akajya ahabwa amafaranga ibihumbi 50 mu gihe yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza gahunda ya “MTN Yolo” ndetse n’uburyo bw’itumanaho mu mwaka wose.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Ukuboza aribwo amajonjora yo gutoranya abakobwa bazahatanira iri kamba uyu mwaka rizatangira rigahera mu karere ka Rubavu ku bakobwa bazahagararira intara y’uburengerazuba .