
Ku gicamunsi cy’uyu munsi nibwo amajonjora yo gutoranya nyampinga uzahagararira intara ya majyaruguru yabaye .Nyuma yuko abakobwa 14 batoranyijwe ko aribo bari buhatane birangiye 6 aribo batoranyijwe ngo bakomeze
Nyuma yo gutangazwa kw’abakobwa batandatu bazakomeza mu kindi cyiciro, abakobwa bakomeje bakiriye iyo nkuru neza, barishimana cyane mu gihe abandi yifurizaga buri wese kwihangana nyuma yo kudahirwa n’amahirwe yo gukomeza.
Hari bamwe byarenze basuka amarira y’ibyishimo! Umuhoza Doreen wahamagawe bwa mbere yagaragaje akanyamuneza birenze igipimo birangira asutse amarira imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka na bagenzi be bari bahatanye.
Byasabye ko bagenzi be ndetse na Miss Mutesi Jolly bagerageza kumuhoza kugira ngo igikorwa cyo gutangaza abakomeje gikomeze.