Miss Shanitah na bagenzi be bahataniye ikamba rya Miss University Africa basuye Indembe mu bitaro-AMAFOTO

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa we na bagenzi be basuye abarwariye mu bitaro biherereye mu Ntara ya Imo yo muri Nigeria.

Abakobwa 54 bahataniye ikamba rya Miss University Africa bakoze igikorwa cyo gusuura abarwariye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Imo muri Nigeria, ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo, 2018. Ni nyuma y’ikindi gikorwa bakoze cyo gusukura imihanda ya Owerri, ari nawo mujyi wakiriye iri rushanwa ryatangiye ku wa 16 Ugushyingo, 2018.

Mu bitaro, aba bakobwa baganirijwe ubuzima abarwayi babayemo ndetse n’indwara bafite. Bamwe mu barwayi bagerageje kuvugisha aba bakobwa, abaganga nabo bakagenda basobanurira aba bakobwa uburwayi bwa buri murwayi basuuye.

Ku wa 24 Ugushyingo, 2018 Umunyana Shanitah na bagenzi basukuye inkengero z’umujyi wa Owerri.

Ku wa 19 Ugushyingo, 2018 Umunyana Shanitah na bagenzi 54 bahataniye ikamba bakiriwe na Guverineri wa Leta ya Imo, Bwana Owelle Rochas Anayo Okorocha. Umwiherero w’abakobwa bose bahataniye ikamba watangiye ku wa 16 Ugushyingo, 2018, uri kubera muri Leta ya Imo, uzasozwa ku wa 30 Ugushyingo, 2018 ari nabwo hazamenyakana umukobwa uhigitse abandi.

AMAFOTO:

Image may contain: 6 people, people smiling, people standing and outdoor

Image may contain: 10 people, people smiling, people standing and outdoor

Abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye bahataniye ikamba rya Miss University Africa.

Image may contain: 2 people, people sitting

Uko ari 54 basuuye abarwariye mu bitaro.

Image may contain: 5 people, people smiling, people standing and outdoor

Image may contain: 13 people, people smiling, people standing

Image may contain: 5 people, people smiling, people standing

Image may contain: 10 people, people smiling, people standing and outdoor

Image may contain: 8 people, people smiling, people standing

Umunyana Shanitah, Uwa Gatatu uvuye i buryo.

Image may contain: 4 people, people smiling, people sitting

Image may contain: 5 people, people smiling, indoor

Image may contain: 7 people, people smiling, people standing

Image may contain: 7 people, people smiling, people standing

Image may contain: 5 people, people standing and people sitting

Image may contain: 7 people, people smiling

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *