Miss Umuhoza Simbi Fanique amafoto yashyize kuri Twitter akomeje kuvugisha benshi

Umuhoza Simbi Fanique wabaye igisonga cya Kane cya nyampinga w’u Rwanda mu 2017, yavugishije abantu abakoresha urubuga rwa Twitter biturutse ku mafoto yashyizeho yambaye impuzankano y’abaganga.

Ni mu mafoto uyu mukobwa yashyize kuri uru rubuga harimo aye wenyine atatu ndetse n’indi ari kumwe na bagenzi be bigana mu Ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

Ayashyiraho yayakurikije amagambo agira ati “Nshuti bisekuru by’ejo hazaza murebe abazajya babaha serivisi z’ubuvuzi. Turi hafi kugera aho tuhagana.”l

Aya mafoto yatumye benshi batanga ibitekerezo bitandukanye byiganjemo ibiganisha ku gutebya ko kuba abaganga bafite uburanga nk’ubwo aba bakobwa bafite bazajya batuma abantu bafata umwanzuro wo kujya kwivuza batanarwaye.

Nka Regis Ndayisenga yagize ati “Ubu se byakumarira iki kujya duhora tuza kwivuza tutanarwaye?”

Uwiyise Ese Ukora Hano we asa nk’utebya yahise avuga ko abaganga nka Miss Fanique bafite ubushobozi bwo kuvura Minisiteri zihoramo ibibazo zirimo iy’uburezi zikaba zakira burundu , ati “Ndahamya ntashidikanya ko aba baganga bavura ministeri y’uburezi igakira rwose.”

Hari undi wahise amusubiza ko aba bakobwa bashobora kuvura n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ igatangira kujya itsinda igatwara ibikombe kakahava.
Undi witwa Minister of foods and Drinks yavuze ko yemeye ko bazajya bamwigiraho.

N’ubwo benshi bavugaga gutya ariko uwitwa Iamthereality we yaje ati“Ku bitaro ntabwo ari ahantu tujya tugiye kureba abeza kurusha abandi, tujyayo kureba abadufasha kurengera ubuzima bwacu. Wige cyane ibindi nta mumaro. Ntibagushuke kandi imikino uyishyire ku ruhande.”

Umuhoza Simbi Fanique afite imyaka 21, uburebure bwa metero imwe na sentimetero 70. Yitabiriye muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburasirazuba ari naho avuka, iwabo ni mu Karere ka Kirehe. Yatoranyijwe mu Burasirazuba ari kumwe na Patience Iribagiza, Pamella Umutoni, Delice Ikirezi na Nadia Umutesi.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *