Miss Umulisa Charlotte yahawe pass muri 18 batoranyijwe. – INKURU

Umulisa Charlotte yatoranyijwe mu bakobwa 18 binjiye mu Cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Warsaw muri Pologne mu matora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu bakobwa 200 bahataniraga kwinjira mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, 18 barimo umwirabura umwe gusa ni bo babonye itike. Uyu ni Umunyarwandakazi Umulisa Charlotte uzwi ku izina rya Cici.

Aba bakobwa uko ari 18 batoranyijwe bagiye gutangira ibikorwa bitandukanye birimo kwifotoza, gukora ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse bakazakora n’umwiherero mbere y’uko hamenyekana uwegukanye ikamba muri Mata 2022.

Uzegukana iri kamba, azaba abonye itike yo kwinjira mu irushanwa rya Miss Pologne mu buryo budasubirwaho.

Umulisa asanzwe ari umunyeshuri muri Pologne aho yiga ‘International Tourism and Hospitality Management’.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Umulisa yavuze ko yizeye kwitwara neza akaba yakwegukana iri kamba bishobora kumuhesha amahirwe yo guhatanira ikamba rya Miss Pologne.

Umulisa afite icyizere cyo kwegukana iri kamba agahagararira Umujyi wa Warsaw muri Miss Pologne

Umulisa ari kwiga ‘International Tourism and Hospitality Management’ muri Pologne

Umulisa yabonye itike yo kwinjira muri 18 bari guhatanira ikamba rya Miss Warsaw muri Pologne

auto ads

Recommended For You

About the Author: Chaba Ally Promo

Entertainment & Music

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *