Miss Umutesi Denise yavuye kuri Television yerekeza kuri Radio nshya ikunzwe mu rwanda, yavuze impamvu yabyo

Miss Umutesi Denise yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020, uyu mukobwa yinjiye mu itangazamakuru akora kuri Genesis Tv aho yasomaga amakuru mu Kinyarwanda gusa kuri ubu yamaze kwerekeza kuri Vision Fm.

Vision Fm ni Radio imaze iminsi yerekezaho abanyamakuru bakomeye hano mu Rwanda, bamwe mu bamaze kwerekezayo ni Mike Karangwa, Tijara Kabendera,Joel Rutaganda, Kenzman na K John aba bose n’abanyamakuru babimazemo igihe kandi bafite amazina akomeye.

Umutesi Denise yagiye arambagizwa n’ibitangazamakuru bitandukanye ariko ntiyabyerekezaho kubera ko imikoranire ye nabyo yabangamiraga akandi kazi afite cyane ko akora kuva kuwa mbere kugeza kuwa Gatandatu.

Aganira n’Inyarwanda yasobanuye impamvu yahisemo VisionFm, yagize ati “Ni akazi kadatuma mva mu kazi nsanganywe ku buryo nafata urugendo rw’itangazamakuru, igihe cyose. Ni cyo kintu nakunze cyane. Urabona ko ari ku Cyumweru kandi mba narahutse.”

Akomeza avuga impamvu yahisemo Vision Fm, yagize ati “Impamvu nemeye gukorera Vision Fm ni uko ari Radio nziza, ifite n’icyerekezo nk’uko izina ryayo ribyivugira. Nk’uko nakubwiye iranyohereza kujya mu kazi kanjye no kujya mu gice cy’itangazamakuru.”

Miss Umutesi Denise azajya yumvikana mu kiganiro Vision Top20 kiba buri cyumweru kuva Saa Moya (07Pm) kugeza Saa tatu (09Pm).

2,216 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published.