
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryasojwe aho abantu benshi bagiye bavuga ibintu byinshi ariko nkuko bizwi iyo rigana ku musoza habaho gutora abakobwa bagiye bitwara neza mu byiciro bitandukanye .
Ni ku bw’iyo mpamvu kigalihit na K Tv bakomeje kugenda begera bamwe mu bakobwa begukanye amakamba bakabaganiriza ku bijyanye n’urugendo basoje kuri uyu munsi twabatumiriye umukobwa wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto uwo akaba ari Miss Uwase Muyango Claudine .
Miss Uwase Muyango Claudine abajijwe uko yabonye iri rushanwa yadutangarije ko ririya rushanwa yaryishimiye cyane kuko yari yitezemo kubona byinshi akaba yishimira ibyo yagezeho kuko nabyo ari ibya gaciro.
Dore ikiganiro kirambuye yagiranye na Kigalihit na KTV
Umunyamakuru: Watubwira uko winyumva nyuma yo kuva mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019 ni mbogamizi wahuye nazo ?
Miss Uwase Muyango : Imbogamizi nahuye nazo ninyishi guza izatumye ntabasha kwegukana iryo kamaba iya mbere yangoye nuko irushanwa ryose ryarimo abakobwa bashoboye kandi bafite ubwenge gusa nkabari mw’irushanwa byaje kurangira nyiri ikamba abonetse .
Umunyamakuru : Utekereza ko ariki wabuze kuri finale kugira ngo Meghan agutware Ikamba .
Miss Uwase Muyango : Aseka (ahha ) yadushije byinshi nubwo ntari umukemurampaka ngo mbimenye ariko bo bashobora kuba bararebye bakabona hari byinshi andusha , gusa nanjye nkaba nziko Meghan ari umukobwa ufite Ubwenge bwinshi so ibyo yaturushije byaragaragaye kuko niwe wegukanye ikamba .
Umunyamakuru: Guca Imbere y’akanama nkemurampaka nka Muyango Claudine wabifataga ute mu rugendo waciyemo
Miss Uwase Muyango : Nkuko ubivuze uhereye muri audition byaranyoroheye kubera ko nagerageje gusubiza neza bigatuma abagize kanama nkemurampaka biborohera kumpa amanota ni nako byagenze muri Pre selection nubwo muri Boot Camp tagiye tugira imbogamizi zitandukanye harimi niyadutunguye tugeze aho buri munsi hagombaga gutaha umukobwa umwe
Umunyamakuru : Tugaruke gato ku kanama nkemurampaka ari a bo mwahuye bwa Mbere cyangwa abo mwahuye kuri Finale ntago baba baraguteye ubwoba ukaba wasubiza nabi ?
Miss Uwase Muyango : Nkurikije ibibazo abagize abakemurampaka bambajije ku bijyanye n’ubwuzuzanye ni kibazo buri munyarwanda cyapfa ku munaniro ariko ikibazo cy’icyongereza bambajije ku mwihariko mfite kugira ngo mbe nakwegukana ikamba
Umunyamakuru : Ibisubizo watanze wowe utekereza ko byaba byaratumye utaboneka muri babandi batanu bakomeje ?
Miss Uwase Muyango : Kuri Finale twari benshi bagombaga kuvamo 5 nkaba ntekereza ko atarinjye wasubije neza ahubwo twese twitwaye neza nubwo miss Rwanda ifite ibyo igenderaho birimo Brain , Beauty and cultural so buri wese muri ibyo bintu uko ari bitatu buri wese afite aho yagiye arusha bagenzi be .
Umunyamakuru : Umurindi w’abafana ba Josiane Mwiseneza ntago wigeze ugutera ubwoba ?
Miss Uwase Muyango : umurindi w’abafana ba Mwiseneza Josiane ntitwigeze duhura nabo cyane gusa ubwo twajyaga mu mugi wa Kigali twahuye na bantu benshi cyane bifuza kumureba kuko natwe ubwacu muri Boot camp twese twaramwemeraga cyane .
Umunyamakuru : Umusore wamenyekanye kuri youtube witwa The Catvevo umuziho iki ?
Miss Uwase Muyango : Aseka cyane yikirije avuga ko amuziho kuba ari umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane harimo youtube na Instagram .
Umunyamakuru : The Catvevo niwe muntu wa mbere watangaje ko wowe ukwiriye ikamba rya nyampinga nubwo utaryegukanye muhuye ni ubuhe butumwa wa muha ?
Miss Uwase Muyango : ikintu cya Mbere namubwira The Catvevo ntago mwanga kubera ko njye nari mw’irushanwa nawe ari mu kazi gusa sinatinya kuvuga yuko inkuru yatangaje Atari kandi sinatinya kuvuga ko niyubaha so abantu benshi barabizi nabatabizi nabo nabasaba ko babimenya ,naho kuba yarakoze iyo nkuru njye ntago yigeze impungabanya nubwo we abantu babitekereje ukundi kuri njye ndumva nta kibazo cy’uwo musore rwose .
Kanda hano urebe neza ikiganiro twagiranye na Miss Uwase Muyango Claudine