
Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yambitswe impeta y’urukundo n’umuherwe witwa Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inkuru y’uko uyu mukobwa udaherutse kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo, yambitswe impeta, yatangajwe nawe ubwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto yambaye impeta, yarangiza, ati ‘yego’ ashyiraho amazina y’umusore wamwambitse impeta.
Uyu mukobwa wakanyujijeho cyan n’umuhanzi Olvis wo muri Active nubwo baje gutandukana nabi cyane biranasakuza cyane ariko nyuma yo gutandukan nuwo musore uyu mukobwa yahise ava mu bintu by’inkundo cyane yigira mu bindi .
Mu mezi nk’atanu ashize nibwo hajeho amakuru yafatwaga nk’ibihuha avuga ko uyu mukobwa akundana n’umugabo wo muri Congo.

Nkuko amakuru dukura mu nshuti ze za hafi zivuga ko uwo mugabo ari nawe waguriye imodoka uyu mukobwa asigaye agendamo yo mu bwa bwa Audi .
Vanessa abinyujije ku rukuta rwa Instagram yahamije urukundo rwe n’uyu mugabo wamusabye ko yazamubera umugore.

Yashyizeho ifoto yerekana ikiganza cye cyambaye impeta arenzaho n’ijambo ngo “Yes” bivuga ko yemeye kuba umugore wa Putin Kabalu umugabo w’umukire ukomoka muri Congo.