
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryasojwe aho abantu benshi bagiye bavuga ibintu byinshi ariko nkuko bizwi iyo rigana ku musoza habaho gutora abakobwa bagiye bitwara neza mu byiciro bitandukanye .
Ni ku bw’iyo mpamvu kigalihit na K TV bakomeje kugenda begera bamwe mu bakobwa begukanye amakamba bakabaganiriza ku bijyanye n’urugendo basoje kuri uyu munsi twabatumiriye umukobwa wageze mu bakobwa batanu ba Nyum ariko ntiyagira amahirwe yo kwegukana ikamba na rimwe nubwo ari mu batowe cyane biciye mu butumwa bugufi.

Miss Uwicyeza Pamella abajijwe uko yabonye iri rushanwa yadutangarije ko ririya rushanwa yaryishimiye cyane kuko yari yitezemo kubona byinshi akaba yishimira ibyo yagezeho kuko nabyo ari ibya gaciro.

Dore ikiganiro kirambuye yagiranye na Kigalihit na KTV
Umunyamakuru: Ushobora gutangira wibwira abakunzi ba Kigalihit na KTV ?
Miss Uwicyeza Pamella :Murakoze nitwa Uwicyeza Pamella nakoreshaga nurmero ya 29 niyamamarije mu ntara y’amajyepfo .
Umunyamakuru : Pamella nyuma yo kuva mw’irushanwa rya Nyampinga w’U Rwanda urumva umeze ute se ?
Miss Uwicyeza Pamella : ndumva meze neza cyane ubuzima burakomeje nkibisanzwe

Umunyamakuru: Ukigera muri miss Rwanda tubwire byari bikomeye cyangwa byari bikomeye tubwire uko byari bimeze kuri wowe ?
Miss Uwicyeza Pamella : Byari byiza cyane kuko byatwongereye ubumenyi ndetse binatwigisha kumenya kubana n’abantu ndetse twanahigiye kumenya kuvugira mu bantu benshi , kuko abenshi ubwo bumenyi ntabwo bari bafite .kugeza ubu njye byazamuye icyizere cyinshi ku buryo ntaho wanjyana ngo mbure icyo mvuga .
Umunyamakuru : uwbo wajyaga muri Miss Rwanda wari witeguye rwose kuba waritwara ubona byaragenze gute kugira ngo utegukana iri kamba ,niki wabonye Meghan yakurushije ?
Miss Uwicyeza Pamella : ntago nigeze mvugana na ba judges ngo bambwire impamvu batangize nyampinga ariko ndakeka ko Meghan yadushije gusubiza neza ni bindi byinshi buriya yandushije

Umunyamakuru :Kuri finale wigeze utungurwa cyane n’akanama nkemurampaka
Miss Uwicyeza Pamella : Tukigera mw’irushanwa ntago byari bikomeye nko ku munsi wa Nyuma ariko ubonye kuri finale byari bikomeye cyane kubera hari abantu benshi ikindi twabajijwe n’abakemurampaka benshi gusa carine na Jolly bo nari mbamenyereye ntago bangoye cyane .
Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye Kigalihit na KTV bagiranye na Miss Uwicyeza Pamella