MK Isacco mu byishimo byinshi nyuma yo gutaramira hamwe n’umuhanzi Dadju

Murwanashyaka Isaac  uzwi MK Isacco ni umusore w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubufaransa ari naho akorera muzika ye , kuri ubu uyu musore aro mu byishimo byinshi  nyuam yo gutimirwa gutaramira mu imurika ry’alumu y’Umuhanzi Dadju.

Mu kiganiro na Kiaglihit uyu musore yadutangarije ko yavuye mu bufaransa ku wa gatanu yerekeza mu mugi wa Frankfurt ho mu gihugu cy’ubudage aho yagombaga kugera hakiri kare kugira ngo abashe kwitegurana n’umuhanzi Dadju .

Yakomeje ko icyo gitaramo cya Djadu cyari icyo kumurika umuzingo w’indirimbo ze yise  Gentleman 2.0 kandi akaba yarabyishimiye cyane kuko abona ari ibyagaciro kuba ariwe yabashije guhitamo ngo bazataramane muri icyo gikorwa kuko hatari habuze abandi yahamagara akaba abimushimira cyane .

 

MK Issaco yatubwiye kandi ko icyo gitaramo cyabaye  ku wa gatanu tariki ya 29 Nzeri 2018 I Frankfurt aho yari aho yabashije kurririmba indirimbo ze hafi ya zose akabaona zikunzwe cyane akaba ari ibintu byamuhaye isomo rikomeye ryo gukomeza gukora

Yavuze ko iki ari cyo gitaramo cya mbere aririmbyemo cyirimo abantu benshi dore ko ngo bagera ku 1500. Yanavuze ko byari ubwa mbere aririmbiye mu Budage. MK Isaco avuga ko nyuma y’iki gitaramo yakoranye na Dadju afite n’ibindi agiye gukora mu minsi iri imbere, hari icyo azakora kuwa 12 Ukwakira 2018 afashijwe n’umuhanzi Hiro, azanakorana kandi na Serge Beynaud ufite inkomoko muri Code d’ivoire, kuwa 20 Ukwakira 2018.

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *