Mu ibanga: Ingabo z’u Buholandi ziri gukorera imyitozo ku butaka bw’u Rwanda. – REBA HANO

Uko imyaka ishira indi igataha u Rwanda ni kimwe mu bihugu bigaragaza ko bifite igisirikare cy’umwuga kandi kirangwa n’ubunyangamugayo; ibi bituma kuri ubu rusigaye rwakira amahugurwa n’imyitozo y’abasirikare baturutse hirya no hino ku Isi.

Abo u Rwanda ruheruka kwakira ni abagera ku 150 babarizwa mu Gisirikare cy’u Buholandi kirwanira ku butaka kizwi nka ‘Royal Netherlands Army’.

Mu Ugushyingo 2021 ni bwo aba basirikare bo muri batayo ya 44 bageze mu Rwanda muri gahunda y’imyitozo yo kurwanira ku butaka bagomba kurukoreramo.

Batangiye imyitozo yabo tariki 28 Ugushyingo 2021 mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo bikaba biteganyijwe ko bazayisoza ku wa 22 Ukuboza 2021.

Ubwo aba basirikare basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko kuba bahisemo gukorera imyitozo yabo mu gihugu bigaragaza umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’u Buholandi.

U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifite umubano ukomeye n’ubufatanye mu bya gisirikare bukubiye mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Kamena 2005.

Kuba Igisirikare cy’u Buholandi cyakorera imyitozo mu Rwanda si ibintu byoroshye kuko kibarwa mu bikomeye ku Mugabane w’u Burayi no ku Isi yose.

Amakuru dukesha Business Insider agaragaza ko Igisirikare cy’u Buholandi kiza muri 15 bya mbere bikomeye i Burayi. Ni nyuma y’iby’ibihangange nk’u Burusiya, u Bufaransa, u Bwongereza, Turikiya, u Budage n’u Butaliyani.

Buri mwaka Igisirikare cy’u Buholandi kigizwe n’abarenga ibihumbi 50 gikoresha ingengo y’imari ya miliyari 9.84$. Amakuru agaragaza ko gifite indege zirenga 165, n’ubwato bw’intambara 56.

Twifashishije ibitangazamakuru bitandukanye, tugutegurira amafoto agaragaza imyitozo ikakaye bamwe mu basirikare bagize Batayo ya 44 mu Gisirikare cy’u Buholandi kirwanira ku butaka bari gukorera mu Rwanda.

797 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Chaba Ally Promo

Entertainment & Music

Leave a Reply

Your email address will not be published.