
Umuhanzi Ngabo Medard ukunzwe mu Rwanda nka meddy yakoresheje amagambo aryoshhye nk’ubuki yifurije umukunzi we Mimi isabukuru nziza ku munsi we w’amavuko.
Uyu musore umaze iminsi ari mu Rwanda abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati “iyi tariki ya 18 Ukuboza ni umunsi udasanzwe mwamikazi w’umutima wanjye ,yamubwiye ko ari umukobwa w’igitangaza mu nguni zose kandi ko ari mwiza imbere n’inyuma
Yasabye Imana gukomeza kurinda no guha umugisha umukunzi we. Ati “Imana iguhe ibyiza byinshi birenze. Ufite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Ndagukunda mukunzi. Mumfashe kwifuriza umukunzi wanjye isabukuru nziza y’amavuko.”
Nyuma yo kwandikao ayo magambo meza umukunzi we mimi nawe yagiye munsi yandika agira ati “Amen! Urakoze cyane mwami wanjye.”
Uyu mukobwa bwa mbere ajya kumenyekana nuko uyu musore Meddy yamwifashishije mu mashusho y’indirimbo Ntawamusimbura imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kw’isi hose .
Mu Mwaka wa 2017 Meddy yagiye abazwa cyane n’itangazamakuru niba yaba ari mu rukundo n’uwo mukobwa ukomoka muri Ethiopia ariko ntiyerure ngo abitangaza gusa akavuga ko ari gushaka umukunzi muri Ameriak aho asanzwe aba .
Bijya kumenyekana neza mu mwaka wakurikiyeho Meddy yitabiriye igitaramo I Kigali benshi batungurwa nukon yazanye nuwo mukunzi we Mimi i Kigali .
Ubwo yabazwaga impamvu yaba yaramuteye gukunda uwo mukobwa Meddy yagize ati “uyu mukobwa mubyo namukundiye harimo kuba atavuga cyane, ibyabo kuko adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda.
Ati “Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyekanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.”
