
Rayon Sport kuri uyu wa mbere yatsindiwe i Nyagatare na Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro. Ni umukino waranzwe n’imvururu ndetse na Police ijya mu kibuga kuzihosha.

Sunrise yari yakiriye Rayon Sports ku kibuga cyayo i Nyagatare
Igitego cya mbere cya Sunrise cyagiyemo mu masegonda nka 50 y’igice cya mbere cy’umukino gitsinzwe na Sinamenye Syprien.
Ali Musa Sova wahoze muri Kiyovu ubu usigaye ari muri Sunrise yatsinze icya kabiri ku munota wa 18 w’igice cya kabiri, Rayon Sport iba itsinzwe 2-0.
Yannick Mukunzi wa Rayon yaje gushyamirana n’umukinnyi Vedaste Niyibizi wari umushyize hasi amukuraho umupira habaho akaduruvayo bisaba ko inzego z’umutekano ku kibuga kumanuka ziza guhosha imvururu.
Umukino ugiye kurangira, mu minota y’inyongera, Mbondi Christ wa Rayon Sport yatsinze igitego biba 2-1 umukino uhita unarangira.
Igitego cy’uyu mukinnyi ukomoka muri Cameroon cyo mu minota y’inyongera na cyo cyakurikiwe n’imvururu nyinshi ubwo abafana ba Sunrise binjiraga mu kibuga umukino ukirangira.
Umukino wo kwishyura hagati ya Rayon Sport na Sunrise uzaba ku wa kane kuri Stade ya Kigali, mu gihe APR FC iheruka kunganya na Mukura Victory Sport bizakina ku wa gatatu.
Abafana ba Rayon ntibari benshi ku kibuga uretse fan clubs zimwe na zimwe zari zihari nka Kiziguro fan club, na Kiramuruzi, Gikundiro, na Gisaka, Sunrise yari mu rugo yari ifite abafana benshi biganjemo urubyiruko.

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Sunrise FC : Itangishatse Jean Paul, Mamadou, Gad, Sincere, Mushimiyimana Regis, Uwambazimana Leon, Vedaste, Mutabazi Hakim, Samson, Sova, Cyprien.
Rayon Sports: Bikorimana Gerard, Nyandwi Saddam, Eric Gisa Irambona, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel Gaby, Mutsinzi Ange, Mugisha Francois Master, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Christ Mbondi na Manishimwe Djabel.

Abafana kuri uyu mukino ntibair benshi cyane
Umutoza wa Sunrise ntiyemera igitego yatsinzwe
Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yavuze ko abakinnyi be bagowe cyane n’iki kibuga cya Sunrise ndetse byamusabye guhindura gahunda ye yose y’umukino. Gusa ngo yizeye ku wa kane ku mukino wo kwishyura i Kigali azasezerera iyi kipe.
Umutoza wa Sunrise Ntamugabumwe Evariste ati “Gutsinda Rayon Sports nta mutoza n’umwe bidashimisha muri iki gihugu, ndashimira abahungu banjye.”
Yavuze ko imisifurire atayishimiye kuko ngo usanga amakipe makuru hari ukuntu abasifuzi bayarengera.
Ati “Ku bwanjye ndababaye, match retour ikiyikomeje ni igitego njye ntemera ko ari cyo, niba umuzamu afashe umupira bakamusunika kugeza umupira ugiyemo, njye sinemera ko ari cyo. Nicyo gikomeje match retour ariko tugiye kwitegura kandi tuzayisezerera.”

Fan Club zimwe na zimwe za Rayon zayiherekeje

Na bamwe mu bafana bayo bakuru baje

Abasimbura ku ruhande rwa Rayon

Ku ruhande rwa Sunrise

Umutoza wa Rayon n’abamwungirije

Ntamugabumwe Evariste (ubanza iibumosso) utoza Sunrise hamwe n’abamwungirije

Uyu mukino wayobowe n’umusifuzi w’umukobwa (wa gatatu uvuye iburyo)

Ni umukino warimo ishyaka ryinshi

No gukinirana nabi bya hato na hato

Yannick Mukunzi akora akazi ke ko kugarira hagati

Ibi byagiye bivamo ubushyamirane

Byageze aho birenga umusifuzi haza abashinzwe umutekano

FERWAFA ngo izashingira kuri raporo y’abasifuzi ifate imyanzuro ku bateye izi mvururu