Mudandi Frank azahurira mu gitaramo na Masamba, Makanyaga n’abandi

Umuhanzi Mudandi Frank yateguye igitaramo yise “Inganzo yanjye” akaba avuga ko ari igitaramo cye azaba ahereyeho afata nk’ubukwe bwe bwa mbere.

Aganira na kigalihit.rw, Mudandi yavuze ko abahanzi bose bazamushyigikira muri icyo gitaramo ari Intore Masamba, Mariya Yohana, Makanyaga Abdul na Nzayisenga Sophia.Impamvu yahisemo aba bahanzi yavuze ko ari uko ari bamwe mu bafite ubunararibonye muri muzika nyarwanda ngo gusa no mu minsi izaza hari igitaramo azakorana n’abahanzi b’urungano rwe.

Ati “ Niyemeje gukora igitaramo cya mbere nisunga bamwe mu  bahanzi  bafite ubunararibonye muri muzika nyarwanda gusa igitaramo kizakurikira nzakorana n’abahanzi b’urungano rwanjye”.

Mudandi uri kugenda yigarurira imitima ya benshi

Nubwo ari cyo gitaramo cya mbere yateguye, yavuze ko akiri umunyeshuri yajyaga aririmba mu bitaramo bitandukanye by’umwihariko ubwo yigaga muri GS Kabgayi.Igitaramo kizabera kuri The Mirror Hotel ku ya 5 z’ukwa 10 kikazatangira saa kumi n’imwe kwinjira akazaba ari ibihumbi 5000Frs.

Mudandi Frank afite indirimbo zirimo iyitwa “Ni Miss”, Soulamte”, “Agasamusamu” n’izindi zirimo iz’ibyamamare yagiye asubiramo.

Uko igitaramo giteye

auto ads

Recommended For You

About the Author: Machad Richard Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *