
Mugisha Moise yageze kuri iyi ntego ubwo hakinwaga ibijyanye no gusiganwa n’ibihe ariko ari umukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial). Muri iki cyiciro, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi barimo Mugisha Samuel ubitse Tour du Rwanda na Mugisha Moise uheruka gusoza ku mwanya wa gatandatu muri Rwanda Cycling Cup 2018 mu rugendo rwa Musanze-Muhanga (126 km) agakoresha 3h34’01”.
Mbere yuko kuri uyu wa Kane tariki 22 Ugushyingo 2018 hakinwa ibijyanye no gusiganwa n’ibihe umukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial/ITT), kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018 hari hakinwe ibijyanye no gusiganwa n’ibihe ku rwego rw’amakipe (Team Time Trial/TTT).
Muri iki cyiciro cy’amakipe, ikipe y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa kabiri ikoresheje iminota 44’21”17”’. Erythrea yaje ku mwanya wa mbere ikoresheje 41’35’’62”’. Bivuze ko hagati y’u Rwanda na Erythrea harimo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 45’ n’iby’ijana 55 (2’45”55”’).
Ethiopia National Team yaje ku mwanya wa gatatu isigwa n’u Rwanda 3’24’’22”’, Misiri yaje ku mwanya wa kane mu gihe Benin yaje ku mwanya wa gandatu inyuma ya Nigeria yari ku mwanya wa gatanu.
Team Rwanda yabaye iya kabiri muri Team Time Trial
394 total views, 1 views today