Muhire Kevin na Mvuyekure Emery batangiye imyitozo mw’ikipe y’igihugu amavubi

kipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ikomeje imyitozo y’umukino usoza iy’amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2019 izabera mu Misiri, bazakirwamo na Côte d’Ivoire mu mpera z’icyumweru.

Iyi myitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba, nyuma y’uko mu gitondo bakoze imyitozo ngororamubiri muri Gym.

Imyitozo yo  kuri uyu wa Mbere yitabiriwe n’abakinnyi babiri bakina hanze ; umunyezamu Mvuyekure Emery na Muhire Kevin ukina mu kibuga hagati.

Umunyezamu Emery Mvuyekure ukinira Tusker FC yo muri Kenya, yongeye kugaragara mu ikipe y’igihugu yaherukagamo muri Kamena 2015. Undi mukinnyi ukina hanze wagaragaye mu myitozo y’uyu munsi ni Muhire Kevin ukinira El Dakhleya Sporting Club yo mu Misiri.

Ubwo yari abajijwe n’itangazamakuru niba ibivugwa ko ikibazo yari afitanye n’uwahoze ari Perezida wa FERWAFA; Nzamwita Vincent De Gaulle ari cyo cyatumaga adagamagarwa mu Amavubi, Mvuyekure yavuze ko nta muntu ajya agirana na we ikibazo, ariko De Gaulle yajyaga amubwira ko bazabonana.

Ati “Njye nta muntu njya ngirana na we ikibazo. Yajyaga ambwira ngo tuzabonana, birangira tutabonanye, nta kibazo na kimwe nari mfitanye na we.”

Butera Andrew wa APR FC ntabwo yagaragaye mu myitozo kubera ko arwaye. Amavubi azakomeza imyitozo kugeza ku wa Kane ubwo azahaguruka mu Rwanda yerekeza i Abidjan ahazabera umukino ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe.

Uretse Tuyisenge Jacques wageze mu Rwanda kuri uyu mugoroba, abandi bakinnyi bakina hanze bategerejwe mu ikipe y’igihugu ni Bizimana Djihad na Salomon Nirisarike bombi bakina mu Bubiligi, bategerejwe i Kigali kuri uyu wa Mbere nijoro mu gihe Rwatubyaye Abdul azahagera ejo ku wa Kabiri, naho Kagere Meddie azagera mu Rwanda kuwa Gatatu mu gitondo .

U Rwanda rufite amanota abiri mu itsinda H riyobowe na Guinea ifite amanota 11, igakurikirwa na Côte d’Ivoire ifite amanota 8 mu gihe Centrafrique ifite amanota 5 ku mwanya wa gatatu.

Guinea na Côte d’Ivoire bamaze kubona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri muri Kamena uyu mwaka.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *