Musenyeri Thadée Ntihinyurwa yasomye misa ya nyuma ari Arikiyepiskopi wa Kigali.


Kuri uyu wa kane tariki 24/01/2019 muri katederali ya mutagatifu Mikayile mu Kiyovu (Saint Michel) ku isaha ya sa sita n’iminota 5 nibwo Musenyeri Thadée Ntihinyurwa yasomye misa ya nyuma ari Arikiyepiskopi wa Kigali, abifatanya no kwizihiza imyaka 37 amaze ari Musenyeri.



Tariki 24 Mutarama 1982 nibwo Thadée Ntihinyurwa yahawe ubwepiskopi, yinjira mu mubare w’abashumba ba Kiliziya, tariki 9 Werurwe 1996 ahabwa inshingano zo kuba Arikiyepiskopi wa Kigali, inshingano avuyeho agana mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko yari yabisabye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi. Agiye gusimburwa na Musenyeri Antoine Kambanda wayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

Musenyeri Thadee Ntihinyurwa yari amaze imyaka 23 ayobora Arikidiyosezi ya Kigali, uyu munsi yizihije 37 amaze ari Musenyeri

Kuri uyu wa kane, nyuma y’iminsi micye avuye mu gihugu cy’Ubufaransa aho yari yaragiye kwivuza, Thadée Ntihinyurwa yaje kwifatanya n’abakiristu mu gitambo cya misa cya nyuma atuye ari Arikiyepiskopi, ashimira n’Imana ku myaka 37 amaze ari Musenyeri. Iyi misa yari yitabiriwe n’abakiristu benshi cyane ku buryo kiliziya yari yakubise yuzuye, abandi bahagaze kugeza no hanze. Yari yitabiriwe kandi n’abihayimana benshi biganjemo abapadiri bo muri paruwasi zitandukanye zo muri Kigali.


Musenyeri Thadée yavuze ko bitari byoroshye kuva mu Bufaransa aho yari yaragiye kwivuriza, cyane ko abari bamuri hafi bamubwiraga ko yabanza agategereza akoroherwa akabona gufata indege. Yagize ati “Ntitwabura byinshi tubwirana ariko igihe ni kigufi. Ndabashimira ko mwansabiye urugendo nagiyemo nkarurangiza amahoro. Nari ndurimo mfite ikizere kandi ntabwo nigeze mbabara cyane ububabare bw’umubiri, n’ubwa roho ntibikabije, ariko ndashimira Imana cyane kuko yanshoboje kugaruka. Hashize iminsi 11 nkorewe operation ya nyuma. Bamwe bakambwira bati ‘ubu uzisukira urugendo rw’indege? Aho ntiwumva ko izagucugusa ikakumaramo intege?’ Ariko ntabwo byigeze biba. Nakoze gahunda zo mu ndege, ndagenda bityo bityo kugeza igihe ngereye I Kigali.”

Musenyeri Thadée Ntihinyurwa afite imyaka 76 y’amavuko, yari amaze imyaka 23 ari Arikiyepiskopi wa Kigali, kuri iki cyumweru tariki 27/01/2019 nibwo kuri sitade Amahoro hazabera umuhango wo kwakira Arikiyepiskopi mushya wa Kigali, Antoine Kambanda. Thadée yize mu iseminari nto ya Kabgayi akomereza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ahabwa ubusaseridoti tariki 11/07/1971. Yagiye akora inshingano zitandukanye muri kiliziya, gusa benshi bamumenye nk’umuyobozi wa Arikidiyosezi ya Kigali.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *