
Mu matora arigukorerwa ku mbugankoranyambaga mu marushanwa yo gushakisha umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2019, Mwiseneza Josiane niwe uyoboye abakobwa bagera kuri 37 bahanganye.
Tariki 30 Ukuboza 2018 abakobwa bose 37 bahagarariye intara 5 n’Umujyi wa Kigali, bahuriye i Rusororo mu nyubako ya Intare Conference Arena, batombora nimero zizajya zibaranga muri iri rushanwa.
Bukeye bwaho abategura iri rushanwa batangaje uburyo bushya bwo gutora abahataniye ikamba rya 2019. Aho buriwese ubishoboye ashobora gutora anyuze ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bagakunda (Like) ifoto bashatse y’umukobwa uhatanye.
Mu minsi itatu ishize gutora bitangiye. Amajwi aragaragaza, ko ifoto ya Mwiseneza Josiane watorewe mu Ntara y’Uburangerazuba iri gukundwa ku kigero cyo hejuru cyane, ugereranyije n’abandi bahanganye.
Uyu mukobwa ufite nimero 30, kuri Instagram ifoto ye imaze gukundwa n’abantu basaga ibihumbi 17941, mu gihe umukurikiye ari uwitwa Umutoni Deborah ufite ifoto yakunzwe n’abasaga ibihumbi 12.
Uwitwa Tuyishimire Vanessa afite amajwi asaga ibihumbi bitandatu, Teta Fabiola afite asaga ibihumbi bitanu, abandi baracyari inyuma cyane.
Kuri Facebook nabwo Mwiseneza yanikiriye abo bahanganye ku buryo bugaragara, kuko afite amajwi asaga 3000, Umutoni Deborah afite amajwi 500, Ricca Michaella Kabahenda afite amajwi 460, Umutoni Grace afite 400.
Mwiseneza wanikiye bagenzi be, yavuzwe cyane ubwo yajyaga guhatana mu karere ka Rubavu, yabanje gukora urugendo n’amaguru, akanagerayo yasitaye.
Yataramiweho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamunnyega, gusa hari n’abandi bamushimye ku bwo kwitinyuka, akarenga imbibi z’abavuga ko iri rushanwa iry’abana bo mu bakire.
Benshi biyemeje kumutera inkunga mu buryo bushoboka, yaba iy’amafaranga cyangwa kumutora, kugira ngo bamufashe kugera ku ntsinzi.
Umukobwa uzaba yatowe kurusha abandi azahita akatisha itike imujyana mu mwiherero uzakorwa n’abakobwa 20, bazamenyekana kuwa 05 Mutarama 2018.
Following