Mwiseneza Josiane Yakiriwe byo mu rwego rwo hejuru mu birori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda

Mwiseneza Josiane yongeye gutungura abakobwa bashyigikiwe bikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 abereka igihandure mu ijonjora rusange rigomba gusiga havuyemo 17 abandi 20 bagakomeza ari na bo bazajyanwa mu mwiherero.

Uyu mukobwa nubwo akomoka mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse akaba ari naho yiyamamarije, yashyigikiwe bikomeye mu Mujyi wa Kigali muri iki gikorwa cyabereye i Gikondo muri Expo Grounds.

Mwiseneza akigera imbere y’abagize akanama nkemurampaka, abafana babanje kwiyamira cyane ku buryo abagize bananiwe kumubaza ibibazo kubera akaruru k’abafana. Bose bateraga bati “Ni wowe, ni wowe, ni wowe!!!”

Abagize akanama nkemurampaka bingingiye abashyigikiye uyu mukobwa kwihangana bakamuha umwanya akabasha kuvuga kuko batabashaga kumvikana na we na mba bitewe n’uko abantu hafi ya bose bari bahagurutse ngo bagaragaze ko bamuri inyuma.

No mu gihe abandi bakobwa basubizaga ibibazo byabo, wajyaga kumva ukumva mu bafana bamwe batereye rimwe bati “Nta wundi dushaka, ni Josiane gusa! Josiane! Josiane!”

Mu mashakiro y’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntihasiba izina ‘Mwiseneza Josiane’, wamenyekanye cyane mu ijonjora rya Miss Rwanda 2019 i Rubavu ku wa 16 Ukuboza 2018, ubwo yagendaga ibilometero byinshi aryitabiriye akanahagera afite igikomere ku ino yatsitaye.

Mu basabiye amajwi Mwiseneza ku mbuga nkoranyambaga harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Ushinzwe Iterambere ry’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, uherutse kwandika kuri Twitter ati “Tumutore’.

Mwiseneza Josiane atambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka

Mwiseneza uza imbere y’abandi bakobwa bahataniye Miss Rwanda mu gushyigikirwa mu buryo budasanzwe yiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba yatangiye kuvugwa cyane agikandagira ahabereye ijonjora ry’ibanze ndetse yahavuye yamaze kumenyekana kurusha bagenzi be ku buryo byatumye benshi bamuha amahirwe yo kuba Nyampinga wa Rubanda (Miss Popularity).

Yavuzweho cyane mu itangazamakuru bishingiye ku rugendo rw’ibilometero birenga icumi yakoze n’amaguru ajya kwiyamamaza, benshi batungurwa n’uwo muhate udasanzwe yagize no kwitinyuka byabera icyitegererezo abandi bakobwa bo mu cyaro muri iri rushanwa ubusanzwe wasangaga rirangwamo abasirimutse gusa.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *