Nadia Umutoni, yasezeranye mu mategeko n’umusore bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo(Amafoto)

Nadia Umutoni umunyamakuru ukunzwe cyane mubiganiro by’imyidagaduro kuri televiziyo y’u Rwanda, uyu mukobwa yasezeranye mu mategeko n’umusore bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Nadia Umutoni yasezeranye mu mategeko na Malik Shaffy, aba bombi bamaze igihe bagaragaza ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye nkuko bigaragara mu mafoto banyuza kumbuga nkoranyambaga zabo.

Nadia na Malik basezeranye mu mategeko

Nadia azwi cyane mukiganiro Zoom In cyibanda cyane ku makuru y’ibyamamare gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, aho uyu mukobwa aba arikumwe na Gerald Mbabazi.

Uyu mukobwa ni umwe mubakunzwe cyane n’abakurikirana iki kiganiro bitewe nuburyo avugamo amakuru neza ubonako adategwa.

Aba bombi bamaze iminsi bagaragaza ko baryohewe n’urukundo

Nadia na Malik basezeranye kubana akaramata, aba bombi batangije urubuga bahurizaho amafoto n’amashusho yabo bise “The Nalik”(Nadia & Malik) uru rubuga rukaba rugaragaraho amafoto yo mubihe byabo bitandukanye ubonako baryohewe n’urukundo.

2,765 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.