
Nshimiyimana Naason wamenyekanye mu muziki nka Naason ari mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi we witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 rishyira 29 Werurwe 2020 azize uburwayi yari amaranye imyaka 17.
Mu kiganiro tumaze kugira nuyu muhanzi adutangarije ko Yitabye Imana ari mu rugo aho yari atuye mu Mujyi wa Kigali yari amaze imyaka hafi 17 yaramugaye ingingo , twari tukimukeneye ariko ntakundi Imana yamukunze kuturusha.”
Athanase Jumaine asize umugore n’abana umunani barimo Naason wa kabiri na murumuna we Vicky ari nabo bazwi mu muziki cyane ko Vicky nawe ari umusore utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.
Uyu mubyeyi wa Naason nawe yari umunyamuziki cyane ko yigeze gucuranga muri Orchestre zitandukanye gusa izwi yabayemo ni Les Phelos.
Naason nawe kuri ubu ni umwe mu bahanzi bafite izina mu muziki w’u Rwanda ndetse muri iyi minsi wiyemeje kongera kuribyutsa nyuma yo kwemeranya imikoranire na DJ Theo usigaye amufasha bya hafi mu muziki ndetse banaheruka gusohora indirimbo bise”Mu maso yawe”.