
Umuhanzikazi Neza Masozera Patricia wamenyekanye nka Neza ni umukobwa w’umunyarwandakazi wamenyekanye mu mwaka wa 2017 ubwo yakoraga muri MCG Empire ndetse anazwi mu ndirimbo Uranyica, Vibe, Slay Mama n’izindi zatumye abona igihembo cya AFRIMMA 2017 ,uyu mukobwa yaraye ageze I Kigali.
Uyu mukobwa ubu uri mu rukundo n’icyamamare Skales yarageze I Kigali aho aje gusura inshuti n’umuryango nyuma y’ibyumweru bisaga bibiri yari amaze muri Nigeria nyuma yy’uko muri uku Kwezi yagize isaburu y’amavuko ariko ari muri Canada aho asanzwe aba akaza guhitamo gusanga umukunzi we kugira ngo bishimane muri uku kwezi yavutse .
Ubwo yageraga I lagos muri Nigeri uu mukobwa yakiriwe n’umukunzi we ndetse n’inshuti se maze ibyishimo birabasaga byatumye uyu Mukobwa aguma iruhande kugira ngo bagirane ibihe bidasanzwe mu rukundo rwabo nkuko atahwemaga gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze zose ibyo bihe byiza baba barimo ..
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo yashyize amashusho magufi ku rubuga rwa Instagram ari mu ndege ya RwandAir yari imuzanye i Kigali, nyuma yo yongeye kugaragaza ifoto ari muri hoteli agaragaza ko yageze ku ivuko amahoro.
Nta byinshi biramenyekana ku rugendo rw’uyu mukobwa niba no mu bimuzanye haba harimo gahunda za muzika cyangwa ari ugusura umuryango we gusa.

Neza watandukanye na MCG Empire mu mwaka ushize amaze igihe nta ndirimbo ashyira hanze. Yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye mu Ukuboza 2017 aho yafatanyije na Masamba.