Ngabo Medard yagezei Kigali aho aherekejwe n’Umukunzi we (Amafoto)

Meddy ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda, uyu usigaye wibera muri Amerika mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko agomba kuza gutaramira i Kigali mu gitaramo cya East African Party, Uyu muhanzi yageze i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukuboza 2018 aherekejwe n’umukunzi we Umunya-ethiopia Sosena Aseffa [Mehfire].

Iki gitaramo cya East African Party byitezwe ko kizaba tariki ya 1 Mutarama 2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera, aha hakazaririmbira abanyarwanda gusa cyane ko umuhanzi mukuru wagitumiwemo ari Meddy uzaba afatanya nabandi bahanzi barimo Riderman, Bruce Melody, Yvan Buravan ndetse na Social Mula.

Iki gitaramo kizaba kiba ku nshuro yacyo ya cumi na rimwe kikurikiranya kukinjiramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10000frw). ndetse magingo aya amatike yo kwinjira muri iki gitaramo akaba yamaze kugera ku isoko.

Twibukiranye ko Meddy yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mwaka wa 2017 icyakora icyo gihe akaba yarataramiye i Nyamata ndetse akora n’ibitaramo mu ntara zinyuranye ariko ntiyataramira i Kigali aho afite abakunzi benshi. muri uyu mwaka mu gitaramo cya East African Party hari hatumiwe abahanzi banyuranye barimo Ali Kiba ndetse na Sheebah Karungi.

739 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.