
Kaminuza ya Lagos muri Nigeria yabaye yahagaritse ku kazi umwarimu Boniface Igbeneghu wagaragaraye muri filime y’iperereza ya BBC atereta ndetse ahohotera umunyamakuru wa BBC wiyoberanyije ngo akore iyo nkuru.
Ni umwe mu barimu benshi bafashwe amashusho mu iperereza ryamaze umwaka ry’ikiganiro cya BBC gikora inkuru zicukumbuye z’iperereza kizwi nka BBC Africa Eye.
Iyo filime iri kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri ‘hashtag’ yitwa #SexForGrades.
Yacukumbuye ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa muri bamwe mu bakozi ba kaminuza ebyiri zikomeye zo muri Afurika y’uburengerazuba.
Ni filime ivuga ku buryo bamwe mu banyeshuri bivugwa ko basabwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’abarimu kugira ngo bahabwe amanota.
Hagati aho, abanyapolitike n’abakinnyi ba filime batandukanye mu burengerazuba bw’Afurika bari gusaba ko hagira igikorwa ku byagaragajwe n’iryo perereza rya BBC.
Barimo nka Aisha Buhari, umugore wa Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria, ku wa mbere yavuze ko uko ibintu bimeze ubu “bigomba guhinduka nta kindi”.
Ati: “Ntabwo bigihagije kubika ibirego gusa bikibagirana cyangwa guhatira abakorewe ihohoterwa kuvanaho ibirego byabo, guhohoterwa cyangwa kubaha akato”.
Iyo filime ya BBC yanagaragaje bamwe mu banyeshuri – bamwe muri bo bahishwe ngo umwirondoro wabo utamenyekana – bavuga ku byo bavuga ko bakorewe n’abarimu ba kaminuza.
Dakore Egbuson-Akande, umukinnyi wa filime wo muri Nigeria, ufite abamukurikira barenga 1,000,000 ku rubuga rwa Instagram, yababwiye ati: “Nanjye ibi byambayeho”.
Yongeyeho ko yizeye ko iyo filime igiye kuba intangiriro y’ubukangurambaga bugamije guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu karere k’Afurika y’uburengerazuba.
Femi Gbajabiamila, umukuru w’inteko ishingamategeko ya Nigeria, yavuze ko ibyahishuwe na filime ya BBC bisaba ko habaho “igihe cyo kwisuzuma hakagira igikorwa ” mu gihugu.
Iyo filime y’isaha imwe inagaragaza ibiganiro by’abarimu babiri bo kuri Kaminuza ya Ghana, Profeseri Ransford Gyampo na Dr Dr Paul Kwame Butakor.
Aba bahakanye ko bari barimo basaba gukora “imibonano mpuzabitsina nk’ingurane yo gutanga amanota”.
Profeseri Gyampo yanabwiye ibitangazamakuru byo muri Ghana ko ateganya kurega BBC mu nkiko.
Umunyamakuru Kiki Mordi ugaragara akora iyo filime, yahishuye ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina akiri umunyeshuri muri kaminuza.
Yavuze ko byamuviriyemo guta ishuri akanareka indoto yari afite zo gukora mu buvuzi bw’abantu.
Abandi bagore, batewe akanyabugabo n’iyo filime ya BBC, bakomeje gusangiza BBC ibijyanye n’ihohoterwa bavuga ko bakorewe.
Umwe mu barangije kaminuza wo muri Nigeria yabwiye ikiganiro BBC Newsday ati: “Numvaga nibasiwe bikomeye”.
Ati: “Na mbere y’uko njya muri kaminuza, nari narumvise inkuru zivugwa kuri uyu mugabo [Dr Igbeneghu] nari mfite inshuti zakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na we”.
Yavuze ko yumvaga atewe ubwoba cyane n’abarimu kuburyo yatindaga gutanga umukoro wo mu rugo
Yongeyeho ati: “Turi abanyeshuri kandi ni twe tuba twabihomberamo cyane. Ntabwo tuba tunganya ububasha