Niki cyatumye Zari Hassan Afungirwa amasaha 16 ku kibuga cy’indege i Londres

Icyamamarekazi  Zari Hassan  ukunze kwyita Zari The Boss lady uyu azwi ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Diamond ariko kuri ubu  baratandukanye  aherutse gufungirwa ku kibuga cy’Indege cya Londres ashijwa Gukoresa impapuro z’inzira  mpimbano .

ibi byabaye  mu cyumweru gishize  mbere yuko uyu mukobwa yizihiza isaburu ye y’imyaka 38 ubwo yerekezaga mu gihugu cy’ubwongereza yagera ku kibuga cy’indege  agafungwa  amasaha 16 azira kuba yarafatanywe  pasiporo y’impimbano imufasha kwinjira mu bihugu by’Uburayi .

Mu butumwa Zari yashyize kuri Istagram ye  yagize ati “Urakoze Mana kuri iyi sabukuru yanjye ureke abatagira aho baba  bashyize amadosiye yanjye avuga ku myaka yanjye  ku mbuga nkoranyambaga  gusa uwaba amukunda cyangwa atamukunda njye  iteka mparanira ubwenegihugu cyanjye   ku yinshi nshuro  ndakumenyesha ko nishimye .ibyo byose yabivugiye ko umwe mu bakobwa ba banzi be  b’igihe kirekire w’umutanzaniyakazi wibera muri Amerika  uwo akaba yitwa Mange Kimambi .

Nyuma yo Kubona ubwo butumwa  nawe yahise ashyira hanze impamvu  nyinshi zatumye Zari Hassan afungirwa ku kibuga cy’indege yagize ati “ Zari  yafatiwe ku kibuga cy’Indege cya Londres aho mu byangombwa bye by’inzira  bimwemerera kwinjira mu gihugu  harimo imyaka itariyo  ko ahubwo yashatse kwifashisha abatanzaniya kugira ngo bamufashe ahave nubwo yaje kurekurwa akava .

Kugeza ubu  amagambo yabaye menshi hagati y’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo aho bamwe bari gushyira buri wese mu cyiciro bashaka bitewe nuwo babakunda .

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *