
Muri iki gitondo tariki ya 13 ugushyingo mu cyumba cy’inama cya kompanyi y’itumanaho ya Airtel Tigo habereye yerekanye Niringiyimana Emmanuel nk’ambasaderi wayo mushya muri promosiyo ya Tera Stori
Nyuma yo guhanga umuhanda w’ibirometero birindwi (7km) wenyine ukamuhesha kuramukanya n’abakomeye barimo Perezida Paul Kagame, ubu noneho Niringiyimana Emmanuel agizwe Ambasaderi wa Airtel.
Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko atuye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba. Abana n’ababyeyi be mu buzima buciriritse kuko batashoboye no kumurihirira amashuri ngo yige arangize.
Tariki 29 Ukuboza 2015 habura iminsi ibiri gusa ngo umwaka wa 2016 utangire, ni bwo uyu musore yatangiye guhanga umuhanda ahereye ku musozi uri mu Murenge wa Gashari. Uyu muhanda w’ibirometeto birindwi wamuhesheje ishema ku buryo ubu amaze kuramukanya n’abakomaye barimo Perezida Paul Kagame n’abandi b’ibyamamare nka; Ne-Yo, Meddy, Sherrie Silver, Naomi Campbell, Louis Van Gaal n’abandi
Nyuma yo kwerekanwa yatangarije intangazamakuru ko yamaze kuba ambasaderi mushya w’iyi sosiyete. Ati’’ cyane ubu ndi ambasaderi wa Airtel ariko ashimangira ko ubu amasezerano bagiranye ubu atemewe kuyatangaza