
Umunyanepal Nirmal Purja wahoze mu gisirikare cy’ubwongereza yakuyeho agahigo ko kurira imisozi 14 miremire kw’isi agera ku dusongero twayo mu gihe cy’amezi arindwi
Kuri uyu wa kabiri mu gitondo nibwo Nirmal Purja nibwo yageze ku gasongero k’umusozi wa 14. Ni umusozi wa Shishapangma uri mu Bushinwa.
Purja w’imyaka 36 y’amavuko yagiye mu gisirikare cy’Ubwongereza mu mwaka wa 2003. Yabaye umu-‘Marine’ mu mwaka wa 2009.
Akazi ko kuzamuka imisozi yagatangiye ubwo yagendaga n’amaguru ku ntangiriro y’umusozi wa Everest mu mwaka wa 2012.
Icyo gihe aho kugira ngo atahe nkuko byari biteganyijwe, yahise afata icyemezo cyo kuzamuka uwo musozi wose.
Yari asanzwe afite indi mihigo yagezeho – harimo kugera ku dusongero tw’imisozi ibiri ifite uburebure burenga metero 8,000.
Mu mwaka wa 2018, yahawe n’umwamikazi w’Ubwongereza icyubahiro cyo kwitwa MBE (Member of the Most Excellent Order of the British Empire) gihabwa umusivili wageze ku bintu by’ingiramakaro byafashije abandi.
Abasirikare bo muri Nepal bamaze imyaka irenga 200 bakora mu gisirikare cy’Ubwongereza, cyane cyane mu mutwe w’ingabo uzwi nka ‘Brigade of Gurkhas’.
Umuhigo wari usanzwe uriho wo kuyizamuka yose wari uwo kuyizamuka mu myaka hafi umunani, wagezweho n’Umunya-Pologne Jerzy Kukucza mu mwaka wa 1987.
Purja yatangiye igikorwa cye cyo kuzamuka iyo misozi mu kwezi kwa kane muri Nepali, azamuka umusozi wa Everest mu kwezi kwa gatanu.
ubwo yari ku gasongero kawo yafashe ifoto y’abantu batonze umurongo yagarutsweho cyane ku isi.

Mu kuzamuka imisozi kwe, yanarokoye abantu bane nabo bariho bazamuka imisozi – batatu muri bo akaba yaravuze ko “ibyo barimo gukora kwari nko kwiyahura”.kuko ntabwo yazamukaga iyo misozi ubutaruhuka.
Mu kwezi kwa munani, yabwiye umunyamakuru wa BBC Colin Murray ko yazamutse Everest, Lhotse na Makalu mu minsi itanu, ariko ko yashoboraga kuba n’itatu iyo ataza guhagarara amajoro abiri “afata ku icupa”.
Mu kwezi kwa cyenda, igikorwa cye cyo kuzamuka imisozi cyahagazeho ubwo yari ategereje uruhushya rwo kuzamuka umusozi wa nyuma wa Shishapangma uri mu karere kigenga k’Ubushinwa ka Tibetan.
Urwo ruhushya yarubonye ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa cumi, leta ya Nepali imaze kurumusabira leta y’Ubushinwa.
Irebere urutonde rw’uko uyu mugabo yagize azamuka iyo misozi uko ari 14
- Annapurna (Nepal): ufite metero 8,091 yageze ku gasongero kawo ku itariki ya 23 y’ukwa kane
- Dhaulagiri (Nepal):ufite metero 8,167 ku itariki ya 12 y’ukwa gatanu
- Kanchenjunga (Nepal):ufite metero 8,586 m ku itariki ya 15 y’ukwa gatanu
- Everest (Nepal): ufite metero 8,848 ku itariki ya 22 y’ukwa gatanu
- Lhotse (Nepal): ufite metero 8,516 ku itariki ya 22 y’ukwa gatanu
- Makalu (Nepal): ufite metero 8,485 ku itariki ya 24 y’ukwa gatanu
- Nanga Parbat (Pakistani): ufite metero 8,126 ku itariki ya 3 y’ukwa karindwi
- G1 (Pakistani): ufite metero 8,080 ku itariki ya 15 y’ukwa karindwi
- G2 (Pakistani): ufite metero 8,080 ku itariki ya 18 y’ukwa karindwi
- K2 (Pakistani): ufite metero 8,611 ku itariki ya 24 y’ukwa karindwi
- Broad Peak (Pakistani): ufite metero 8,047 ku itariki ya 26 y’ukwa karindwi
- Cho Oyu (Ubushinwa): ufite metero 8,188 ku itariki ya 23 y’ukwa cyenda
- Shishapangma (Ubushinwa): ufite metero 8,000 ku itariki ya 29 y’ukwa cumi