
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Haruna Niyonzima, yatandukanye na Simba Sports Club yo muri Tanzania nyuma y’imyaka ibiri ayigezemo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Haruna Niyonzima yashimiye Simba SC ibihe byiza bagiranye anavuga ko aho azerekeza azahatangaza mu minsi iri imbere.
Yagize ati “Mwarakoze cyane ku bihe byiza twagiranye. Igihe nikigera nzatangaza aho nzerekeza.”
Haruna wari ukunzwe n’Abanya-Tanzania cyane, yageze muri Simba Sports Club bakunze kwita ‘Wekundu wa Msimbazi’ tariki ya 1 Kamena 2017 avuye muri mukeba w’ibihe byose Yanga Africans yari amazemo imyaka itandatu.
Mu myaka ibiri amaranye na Simba SC, Haruna yayifashije gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mohammed Dewji mu matsinda y’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).
Muri Yanga Africans yamazemo igihe kirekire, yayifashije gutwara ibikombe bine bya shampiyona, igikombe kimwe cya CECAFA Kagame Cup n’ibikombe bibiri bya ‘Charity Shield’.
Yanagize uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe muri 1/8 CAF Confederations Cup mu 2016.
Byigeze kuvugwa ko nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Simba SC mu mpeshyi ya 2019 Niyonzima ashobora gusubira muri Yanga Africans, ikipe yakiniye imyaka itandatu ariko uyu mugabo icyo gihe yateye utwatsi aya makuru.
Ati “Ntekereza ko imyaka maze aha (muri Tanzania) ihagije. Ntekereza ko ibyiza ari uko narangiza amasezerano muri Simba SC nkajya gushakira ahandi. Aha abantu bakorera ku gitutu gikabije. Benshi ntibabizi ariko hano birakabije igitutu ndakirambiwe ngomba kujya ahandi kuko ndacyari umukinnyi mwiza wakwifuzwa.”
Haruna Niyonzima w’imyaka 29, amaze guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi inshuro 69, ayitsindira ibitego bitanu.