NIzzo Kaboss ntiyifuza kuzongera kugirana umubano wihariye na Safi

Nizzo ukunze kwiyita Kaboss(izina ry’irihimbano), ni umwe mu baririmbyi bagize itsinda rya Urban Boyz ahamya ko bidakunze kumuzamo ndetse aba atifuza guhura n’inkuru zivuga kuri mugenzi we Safi Madiba bahoze baririmbana mu itsinda rimwe akaza kubiyomora ho umwaka ushize.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi tv yatangaje ko Safi nk’umuntu wafashe umwanzuro wo kuva mu itsinda agaca inzira ze atari ngombwa ko akomeza kumuvuga ndetse no kumugarukaho mu bikorwa bye bya muzika ndetse no mubuzima busanzwe ikindi yongoyeho ko aba adashaka no guhura n’inkuru zanditswe kuri Safi.

Yagize ati”ok.. mbaye nk’umunyakuri muri rusange nuko mba nanze kugusuzugura(abwira umunyamakuru) ariko nta nubwo mba nshaka guhura n’inkuru zimuvugaho cyangwa ngo umuntu amumbaze uko niko kuri”

Nizzo Kaboss ntiyerura ngo avuge ukuri impamvu atabasha kuvuga izina Safi mu kanwa ke nyamara ritagoye kurivuga gusa akomeza avugako bitamushobokera kuvuga iryo zina magingo aya.

Ati”Nukuri kose si kwiza ariko biragoye kuvuga izina rye buriya ninjye uz’impamvu nicyo kintu navuga kandi umbabarire ubinyubahire ”

Ukutavuga rumwe kwa Nizzo na Safi kwatangiye gusakara nyuma yaho Safi aviriye mu itsinda aribwo batangiye kujya bashyira amabanga yabo yuko bari babanye hanze ndetse bikaza kumenyakana ko Nizzo yaba yakubitaga Safi nubwo bombi bakomeje kugenda babica kuruhande.

Kugeza ubu Urban Boyz isagaye igizwe na Humble na Nizzo ndetse bakaba bamaze umwaka urengaho bakora ari babiri aho bamaze gusohora indirimbo zakunzwe zirimo nka Mfumbata,Kigali Love,Ntakibazo nizindi.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *