NJ3 Justin ukorera muzika muri Amerika arasaba abanyarwanda gushyigikira abahanzi bakorera umuziki mu mahanga

Umwe mu bahanzi nyarwanda batuye banakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za America BJ3 Justin arasaba abakunzi ba Muzika Nyarwanda gushyigikira abahanzi babanyarwanda bakorera umuziki hanze y’u Rwanda.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘I’m In Love’ yanasohokanye n’amashusho yayo, ikaba ikoze mu njyana ya Afropop, iyi ndirimbo ikaba ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo.

NJ3 Justin uvuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2021, atangaza ko gukorera ibikorwa bya muzika mu mahanga biba bigoranye nko kudahabwa umwanya uhagije muri Studio kugira ngo umuhanzi akore indirimbo neza nkuko abyifuza.

Akomeza asaba abakunzi b’umuziki Nyarwanda gukomeza gushyigikira abahanzi ati: “ Icyo nsaba abakunzi banjye ni ugukomeza gunshyigikira bareba ibihangano byanjye ku mbuga zose zishyirwaho indirimbo kandi bagakomeza gukunda ibyiwabo umuziki nyarwanda muri rusange bakawushyigikira ugakomeza gutera imbere ku rwego mpuzamahanga”

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YE “I’M IN LOVE”

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published.