Nsabimana Callixte ‘ Major Sankara’ wari umuvugizi wa FLN yeretswe itangazamakuru(Amafoto)

Nsabimana Callixte wiyita ‘Sankara’ wumvikanye yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yeretswe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2019 ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura.

Abanyamakuru benshi bari babukereye kuri RIB, bahageze babwirwa ko Nsabimana atari buze kuvugana n’itangazamakuru ahubwo ko umwunganizi we mu mategeko ari bumuvugire.

Nsabimana yageze imbere y’abanyamakuru benshi bari bitabiriye iki gikorwa mu gihe cy’iminota itatu abona kongera gusohorwa. Uyu mugabo wanyuzagamo akamwenyura gato, yari arinzwe n’abapolisi babiri.

Yagaragaye yambaye ishati y’amaboko maremare irimo ibara ry’ubururu bwerurutse, ipantalo ya kaki n’amataratara y’umukara.

Umwunganizi wa Nsabimana Callixte mu Mategeko, Nkundabarashi Moïse, yavuze ko ibyaha umukiliya we aregwa biri muri dosiye iri mu bugenzacyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Yavuze ko “Dosiye kuko ikiri mu bugenzacyaha itaragezwa mu bushinjacyaha, ibyaha aregwa biracyari mu ibanga. Muzabimenya mu buryo burambuye urubanza rwe nirutangira kuburanishwa.’’

Nkundabarashi wunganiye Nsabimana mu mabazwa yabaye mu bugenzacyaha, yavuze ko ibyo amategeko ateganya k’ukekwaho ibyaha byubahirijwe.

Yakomeje avuga ko “Uwo nunganira ni we wampisemo. Abavoka dufite amategeko aturengera mu mwuga wacu ku buryo nta bundi bwirinzi nkeneye usibye amategeko atugenga aduha uburenganzira bwo kunganira ukekwaho ibyaha. Kuvuga ko hari abavoka basabwe kumwunganira ntibabikore bafite ubwigenge mu kazi kabo.”

Ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda iteganya ko umuntu wese wafashwe n’Ubugenzacyaha, hari ibyaha akurikiranwaho afite uburenganzira bwo kunganirwa n’umwavoka yihitiyemo.

Umunyamategeko Nkundabarashi yavuze ko “Twaraganiriye (Nsabimana) kandi ibyo twagombaga kuvugana twarabikoze. Afite ubuzima bwiza kandi ibyo yemerewe n’amategeko arabibona. Nta kibazo afite mu buryo dosiye iri gukurikiranwa. Afunze bikurikije amategeko.’’

Nsabimana Callixte yavugaga ko ari Umuvugizi w’Umutwe wa Politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru mu 2018 n’icya Kitabi.

Uyu mugabo yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa byakorewe ku butaka bw’u Rwanda birimo kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yavuze ko “itegeko riteganya ko umugenzacyaha akora inyandiko y’ukekwaho ibyaha imara iminsi 15 ishobora kongerwa n’umushinjacyaha uyobora urwego rwisumbuye hatanzwe impamvu z’aho iperereza rigeze ariko ntiryarenga iminsi 90.’’

Nsabimana yatawe muri yombi ku wa 13 Mata 2019. Mbabazi yavuze ko “Aho yafatiwe n’ibibyerekeye bikiri mu bugenzacyaha, bigifatwaho icyemezo. Muzabimenyeshwa mu rubanza.’’

Amafoto :Plaisir Muzogeye

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *