Nsengimana wari wasimbuye Sankara ku buvugizi bw’umutwe wa FLN yeretswe itangazamakuru.

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa 17/01/2020 nibwo kucyicaro gikuru cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha herekanwe uwiyitaga Capt.Herman wari warasimbuye Sankara ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba FLN.


Uyu mugabo kandi akaba yerekanywe hamwe n’uwitwa Theobald Mutarambirwa wahoze ari umunyamabanga w’ishyaka PS imberakuri imwe mu mashyaka agize agatsiko kitwa P5 kabumbiyemo imitwe igamije guhungabanya umutekano wu Rwanda.


Ibi bibaye kandi mu gihe Callixte Nsabimana wiyataga majoro Sankara, nawe nkuko twabibabwiye wahoze ari umuvugize w’umutwe FLN ,urubanza rwe rwasubukurwaga I Nyanza mu rukiko ruburanisha Imanza z’iterabwoba,gusa  Muri uru rubanza kandi abapolisi benshi bari aho uru rubanza ruri kubera, ntibemereye abanyamakuru gufata amashusho nk’uko BBC ibitangaza.


Muri Mata Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Sezibera Richard yatangaje Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara, akaba Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN yafashwe azanwa mu Rwanda kandi ko vuba aha azitaba ubutabera.Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 30, Mata 2019 ku kicaro cya Minisiteri yari ayoboye iri ku Kimihurura.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Machad Richard Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *