
Gatsinzi Emery uzwi nka Ridermna ni umwe mu baraperi bamaze kwigarurura imitima y’abanyarwanda mu myaka isaga 10 yose muri muzika nyarwanda , ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nta Mvura Idahita
Ubwo yatugezagaho iyo ndirimbo Riderman twamubajije icyamuteye kwita indirimbo ye Nta Mvura Idahita yadusobanuriye ko ari indirimbo irimo ubutumwa bw’ihumure ku muntu wese uba yumva yuko iyo uyu munsi ubuzima bwanze ejo bitazashoboka na gatoya.
Yagize ati “Ni indirimbo ishishikariza abantu y’uko gukora cyane bitanga umugisha. Iyo umuntu akoze cyane bitanga umusaruro gukora cyane ukiringira Imana ukayishyira imbere ugakurikizaho akazi ahasigaye ugakora uko byaba bimeze kose wabivamo.”
Tumubajije ku bijyanye n’igihe azamurikira alubumu ye yise Kimirantare iriho niyo ndirimbo imvura Idahita yadusubije ko ubu imyiteguro ye iyo bigeze muri aya mezi aba ayigeze kure kuko kuva yatangira kumurika alubumu ze iteka abikora kw’itariki ya 25 Ukuboza nubu akaba aribwo azayimurika nubwo atarafata icyemezo neza cyaho igitaramo cyo kuyimurika kizabera
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe kuri Mont Kigali no ku Irebero, yifashishijemo itsinda ry’ababyinnyi bitwa ‘Abatanguha’ babarizwa kuri Maison de Jeune Kimisagara.
Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Santana n’aho amashusho atunganywa na Gil.The Benjamins. Iyi ndirimbo “Nta mvura idahita” iri kuri album yitwa “Kimirantare”.