
Kuri uyu wa 15, Ugushyingo, 2020 nibwo umurambo w’ umusore wo mu murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare wabonetse waciwe umutwe. Wabonetse mu murenge wa Nyagatare mu murima w’umuturage.

Amakuru UMUSEKE ukesha umwe mu baturage bo muri kariya gace avuga ko umurambo w’uriya musore tutaramenya amazina ye wabonywe n’abana mu muferege w’amazi barahuruza baza gusanga umutwe w’uriya musore uri hakurya mu murima.
Moto y’uwo musore bayisanze mu rugo rw’umwe mu batuye hafi aho, ahita atabwa muri yombi.
Muri aka karere kandi hari abantu bataramenyakana baranduye amashu y’umugabo witwa Ngendahayo utuye mu mudugudu w’Akamonyi, Akagari ka Cyabayaga mu murenge wa Nyagatare.
Uyu muturage ati: “Iby’uko baranduye amashu y’uriya mugabo byo byabaye uyu munsi[ejo ku Cyumweru hashize]. Bayaranduye basigamo inyandiko imutera ubwoba.”

Izi nkuru turacyazikurikirana…


src: umuseke
1,739 total views, 1 views today