
Umukinnyi wa film ukomeye mu Buhinde, Priyanka Chopra yarushinze n’umuhanzi Nick Jonas wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori biryoheye ijisho byabereye mu Ngoro ya Taj Umaid Bhawan iri mu Mujyi wa Jodhpur mu Buhinde.
Ibirori byo gushyingiranwa byabaye ku wa 1 Ukuboza 2018, byitabiriwe n’inshuti n’imiryango ya bombi. Barimo umuvandimwe wa Jonas, Joe Jonas n’umukunzi we ukomoka mu Bwongereza uzwi muri film Game of Thrones, Sophie Turner.
Urukundo rwa Priyanka Chopra w’imyaka 36 na Nick Jonas wa 26 baruhishuye muri Gicurasi, mbere y’uko uyu Muhindekazi wabaye Nyampinga w’Isi mu 2000 yambikwa impeta muri Kanama 2018.
Bivugwa ko bwa mbere bahuriye mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars mu 2017. Urukundo rwabo rugenda rukura kuva ubwo.
Mu butumwa aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuze ko “Twatangiye ibirori mu buryo twarotaga.”
Bongeyeho ko “Ikintu kiri mu by’ingenzi umubano wacu watanze ni uguhuza imiryango ikundana, ikanubahana mu mico n’imyemerere yayo. Gutegura ubukwe bwacu byabaye ibidasanzwe.”
Priyanka Chopra na Nick Jonas baserutse bafite akanyamuneza mu mwambaro ugaragaza umuco w’Abahinde. Wakozwe n’umunyamideli Ralph Lauren. Ni nawe wambitse abari babagaragiye mu birori by’imbonekarimwe.
Ubu bukwe bwiswe ubw’umwaka mu Buhinde aho bwabereye haturikirijwe ibishashi mu kirere muri uyu Mujyi wa Jodhpur uri mu Burengerazuba bwa Leta ya Rajasthan.
People Magazine yanditse ko bakoze ubukwe bwa gikirisitu mu Ngoro ya Umaid Bhavan. Bwayobowe na se na Jonas witwa Paul Kevin Jonas.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 2 Ukuboza 2018 aribwo hakorwa ubukwe bushingiye ku muco gakondo w’Abahinde.Ibirori bijyanye n’ubukwe byatangiye ku wa 29 Ugushyingo 2018 ari nabwo Priyanka Chopra na Nick Jonas n’imiryango yabo bageze i Jodhpur.