Nyuma ya Arsenal ikipe ya PSG nayo igiye kuzajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain iza kuba ikina n’ikipe ya Nantes mu mukino wa Shampiyona, haraza kuba hatangazwa ku mugaragaro ubufatanye hagati y’ikipe ya Paris Saint Germain ndetse n’u Rwanda.

ibi bije  nyuma  y’igihe kitari gito  u Rwanda rufitanye imikoranire yo  kwamamaza  ibyiza birutse n’ikipe ya Arsenal rubinyujije mu bukangurambaga bwa Visit Rwanda aho  benshi mu byamamare  byo muri Arsenal ndetse  na benshi muri bamukerarugendo bamze gusura u Rwanda  mu bihe bitandukanye .

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB mu Rwanda (RDB) Claire Akamanzi, yatangarije ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa ko bahisemo gukorana na Paris Saint Germain mu rwego rwo kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

Yagize ati “Twahisemo Paris Saint-Germain kuko ifite izina rikomeye kuruta kuba ari ikipe y’umupira w’amaguru. Ni ikipe imaze igihe gito nyamara iri mu makipe y’ibihangange i Burayi, kandi mu ndangagaciro zayo ifite nyinshi zihura n’iz’u Rwanda: Ishyaka, kwagura imikoranire n’isi yose, gukorana n’urubyiruko no guharanira kuba indashyikirwa.”

Marc Armstrong, Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abaterankunga ba Paris SG, yabwiye ikinyamakuru Le Figaro ati “Twasanze Afurika ishobora kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’ikipe. Imikoranire n’u Rwanda iradufasha kwigaragaza cyane ku mugabane wa Afurika.”

Mu bikubiye muri aya masezerano, harimo kuba Paris Saint-Germain izajya yambara Visit Rwanda ku myenda yishyushyanya mbere y’umukino, kuzana bamwe mu bakinnyi b’ibihangange bo muri Paris Saint-Germain mu Rwanda, ndetse no gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *