
Mu myaka yashize twagiye tubona abahanzikazi bakomeye kubera ijwi ryabo ndetse tukagira n’abandi twakundaga atari uko bazi kuririmba ahubwo aruko twarangajwe n’uburanga bwabo
Muri abo bahanzikazi twavugamo nka Liza Kamikazi , Miss Jojo bakunzwe atari kubwo ari beza ahubwo bakunzwe kuko bari bafite impano ndetse n’ijwi ryakururaga ababumvaga
Twagize kandi na Knowless, ndetse n’abandi bakobwa bake bagiye bakundwa atari ukubera ubuhanga mu kuririmba ahubwo ugasanga abantu barangarira uburanga bwabo bigatuma abantu banakunda ibihangano byabo.
Kuri ubu rero u rwanda rwungutse umuhanzikazi Lanie umukobwa wanyuze mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo, akaba aje guhangana n’abandi bakobwa bakora umuziki, ababonye uyu mukobwa bamwe ntibaremera ijwi rye mu miririmbire bamufata nka Knowless uko yaje ndetse bakanavuga ko azamamara kubera uburanga bwe.
Uyu mwari witwa Lanie akaba amaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Akazi Kose
Bashoramari uyu ni umwanya wanyu wo k’umufasha, umukeneye mushake kuri Instagram yitwa Mutoni Lanie.
REBA HANO INDIRIMBO “AKAZI KOSE” YA LANIE















2,545 total views, 1 views today