
Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri muzika nyarwanda twungutse inzu ikora muzka izwi nka Empire Records y’Umuhanzi Oda Paccy aho yayishinze ashaka kwagura muziki ndetse no gufasha abandi bahanzi bafite impano zitandukanye badafite ubushobozi bwo kuba bakwikorera indirimbo ni muri urwo rwego iyi nzu yasinyishije umuhanzi Alto washyize no hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise Uzansaza .
Mu kiganiro n’ubuyobozi bw’iyi nzu bwadutangarije yuko nyuma yo gusinyisha Alto ubu buri gushyira ingufu nyinshi zo kumufasha kuzamura Muzika ye nubwo aribwo agitangira akomeje kugaragaza ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru.
Tubabajije amasezerano bagiranye na Alto badutangarije ko yasinye imyaka ibiri aho bazajya bamufasha gukora indirimbo mu rwego rw’amajwi ndetse n’amashusho nyuma yo kuzuza studio zabyo byombi ikindi bazamufasha harimo no kumenyekanisha mu buryo bwose bushoboka bukoreshwa naho mu Rwanda .

Alto ubusanzwe yitwa Dusabe Eric ni umuhanzi ukizamuka ariko wifitemo icyizere cyo kuzatera ikirenge mucya bakuru be bamubanjirije akaba akora injyana ya Rnb
Tubibutse ko Indirimbo Uzansaza yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Junior Multi System usanzwe akorera muri Empire Records naho amashusho akorwa na Director Frank Wallet.
