Oda Paccy na Alto bashyize hanze indirimbo Corona mu rwego rwo kurwanya COVID-19

Umuraperikazi Oda Paccy yisunze Alto babana muri Ladies Empire bakora indirimbo yitwa ‘Corona’ ishishikariza Abanyarwanda guhuza imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 giterwa n’agakoko kitwa Corona.

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa  mbere  kw’isi hose abantu barenga 11,000 bamaze kwicwa na Coronavirus. Abantu barenga 250,000 bamaze kuyandura ku Isi. Iki cyorezo kirakwirakwira mu bihugu bitandukanye byo ku Isi uko bucyeye n’uko bwije.

Inzego z’ubuzima zishikariza buri wese kugira umuco wo gukaraba neza intoki nk’imwe mu nkingi yo guhangana na Coronavirus.
Oda Paccy yadutangarije ko  ko iyi ndirimbo ‘Corona’ yakoranye na Alto  ikubiye ubutumwa  bageneye abanyarwanda  mu rwego rwo  gukomeza  guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri iki gihe. Muri iyo ndirimbo  bavuga byinshi ku ndwara ya Corona Virus ndetse  banasabamo abantu  gukomeza kuyirinda  bakurikiza amabwiriza  bahabwa

Yagize ati “Iyi ni impano Ladies Empire yageneye Abanyarwanda muri rusange mu gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Niyo mpamvu nayikoranye na Alto kandi ni umuhanzi w’umuhanga.”

Yakomeje ati “Mu gihe nk’iki Abanyarwanda dukeneye twese kuba hamwe no kugirana inama. Ntabwo umutima wanjye wari kunyemerera guceceka mu bihe nk’ibi.” 

Oda Paccy yavuze ko yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo ahanini bitewe n’ibyo yari ahugiyemo  harimo no  gukora  cyahe  aho amaze gukora  indirimbo nyinshi agomba gusohora mu minsi iri imbere ndetse ko ari no gutunganya Album.

Kugeza ubu mu Rwanda  abantu  bamaze  kugaragaraho icyo cyorezo  bagera kuri 17. Ibi bikaba byatumye  ingamba zikomeye  zo kurwanya  icyo cyorezo  zifatwa  harimo  kubuza abantu guhira ahantu hamwe  ari benshi  aho  ubu mu Rwanda hasohotse itegeko ribuza utubari  gukora kugeza saa tatu z’ijoro  ndetse n’insengero ni bindi byinshi.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *