
Umuraperikazi Oda Paccy yisunze Alto babana muri Ladies Empire bakora indirimbo yitwa ‘Corona’ ishishikariza Abanyarwanda guhuza imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 giterwa n’agakoko kitwa Corona.
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa mbere kw’isi hose abantu barenga 11,000 bamaze kwicwa na Coronavirus. Abantu barenga 250,000 bamaze kuyandura ku Isi. Iki cyorezo kirakwirakwira mu bihugu bitandukanye byo ku Isi uko bucyeye n’uko bwije.
Inzego z’ubuzima
zishikariza buri wese kugira umuco wo gukaraba neza intoki nk’imwe mu nkingi yo
guhangana na Coronavirus.
Oda Paccy yadutangarije ko ko iyi
ndirimbo ‘Corona’ yakoranye na Alto
ikubiye ubutumwa bageneye
abanyarwanda mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije
Isi muri iki gihe. Muri iyo ndirimbo
bavuga byinshi ku ndwara ya Corona Virus ndetse banasabamo abantu gukomeza kuyirinda bakurikiza amabwiriza bahabwa
Yagize ati “Iyi ni impano Ladies Empire yageneye Abanyarwanda muri rusange mu gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Niyo mpamvu nayikoranye na Alto kandi ni umuhanzi w’umuhanga.”
Yakomeje ati “Mu gihe nk’iki Abanyarwanda dukeneye twese kuba hamwe no kugirana inama. Ntabwo umutima wanjye wari kunyemerera guceceka mu bihe nk’ibi.”
Oda Paccy yavuze ko yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo ahanini bitewe n’ibyo yari ahugiyemo harimo no gukora cyahe aho amaze gukora indirimbo nyinshi agomba gusohora mu minsi iri imbere ndetse ko ari no gutunganya Album.
Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze kugaragaraho icyo cyorezo bagera kuri 17. Ibi bikaba byatumye ingamba zikomeye zo kurwanya icyo cyorezo zifatwa harimo kubuza abantu guhira ahantu hamwe ari benshi aho ubu mu Rwanda hasohotse itegeko ribuza utubari gukora kugeza saa tatu z’ijoro ndetse n’insengero ni bindi byinshi.
