
Umunya-Zimbabwe wubatse izina rikomeye muri muzika ku rwego mpuzamahanga, Oliver Mtukudzi, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize uburwayi bwari bumaze ukwezi bwaramuheranye.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Zimbabwe byatangaje ko Mtukudzi yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2019, muri The Avenues Clinic mu murwa mukuru Harare.
Tariki ya 27 Ukwakira umwaka ushize yataramiye i Kigali mu gitaramo ngaruka kwezi cya Jazz Junction. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse yashimishije abakunzi b’umuziki w’umwimerere n’ubwo yagaragazaga intege nke.
Uyu musaza w’imyaka 66 yari amaze ukwezi arwaye. Ikinyamakuru TshisaLive cyatangaje ko inzu yatungarizagamo indirimbo yitwa Gallo Records yemeje aya makuru ariko nta kindi barengejeho.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko babajwe n’urupfu rw’uyu musaza ufite amateka akomeye mu muziki wa Jazz.
Mtukudzi apfuye ku itariki isa n’iya Hugh Masekela, umunyabigwi mu muziki wa Jazz nawe witabye Imana ku wa 23 Mutarama umwaka ushize.
Oliver Mtukudzi yarwaraga umutima na diyabete yari amaranye igihe kinini, gusa ntibiratangazwa niba ari byo bimuhitanye.
Yagiye abikwa inshuro zitandukanye ko yapfuye nko mu 2012 no mu 2016, ariko bikarangira ari ibuhuha.
Mu Ugushyingo 2018 uyu musaza bakundaga kwita Tuku yasubitse igitaramo yari kujyamo mu Bwongereza abigiriwemo inama n’umuganga we.

Nyakwigendera Mtukudzi yari afite imyaka 66 ingana na alubumu yari afite, akaba yaniteguraga kumurika iya 67. Uretse kururimba, yari rwiyemezamirimo n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Yari ambasaderi wa UNICEF mu gace ka Afurika y’Amajyepfo.