Ommy Dimpoz arashimira Guverineri wa Mombasa Joho Hassan uburyo yamufashije mu burwayi bwe (Video )

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya Omar Faraji Nyembo uzwi nka Ommy Dimpoz ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu karere dutuyemo , kuri ubu uyu musore ubuzima bwe  bumeze nabi nyuma yo kurogwa uburozi bugafunga inzira zinyuramo ibiryo akanabeshywa no ari Kanseri  .

Uyu musore  nkuko abyitangariza yabanje kumva ababara mu muhogo ariko akagira ngo ibisanzwe  yagiye kwa Muganga mu gihuguc ye cya Tanzaniya abaganga baho bashaka indwara barayibura   inshuro zose uko yajyagayo niko bamubwira ari nako ubuzima bwe bukomeza kujya mu kaga cyane kuko  nyuma yo kubura indwara  bongeye kumubwira ko arwaye indwara ya Kanseri yo mu muhogo maze  uyu musore  wari uzwi nk’umusore aragenda arananuka ashiramo ibintu byatumye bamwe mu nshuti ze bafata icyemezo cyo gutangira kumwitaho.

Kw’ikubitiro inshuti ye magara kaba n;umwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu cya Kenya ni  Guverineri wa Mombasa Joho Hassan yamushakira abavuzi b’abahanga muri Kenya nabwo birananirana,afata icyemezo cyo kumujyana mu gihugu cy’Afurika y’epfo aho baje gusanga agomba kubagwa mu muhogo kugira ngo uyu muhanzi ukunzwe na benshi ubuzima bwe  bwongere bumere neza .

Nkuko tubikesha amashusho Omy Dimpoz yashyize hanze ku rubuga rwe rwa Instagram  yashimiraga cyane Guverineri Joho  Hassan urukundo yamweretse  bwo kumwitaho  aho yamaze iminsi 9 yose muri Koma nyuma yo kubagwa mu muhogo ariko nubu akaba akiremmbeye muri afurika y’epfo .

uyu Ommy Dimpoz yaherukaga kuza i Kigali mu Ukuboza 2017, icyo gihe yaje aherekeje Ali Kiba waririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku itariki ya 1 Mutarama 2018.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *