
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gashyantare 2014 umunsi abantu benshi baba bari mu byishimo by’abakundana ibyamamare Osita Iheme na Chinede Ikedieze bagiranye ikiganoro na Ambasadei w’igihugu cyabo I Kigali.
Ubwo bageraga ku cyicaro cya Ambasade ya Nigeria mu Rwanda aba bagabo bakirwei n’umukozi mukuru muri iyo ambasade maze abaha ikaze batangira kuganira ku rugendo rwabo mu Rwanda .
Ambasaseri wa Nigeria mu Rwanda mu ijambo ryo kwakira ibyo byamamare yabashimiye kuba baragize igitekerezo cyo kuza kwifatanya n’abanyarwanda bari mu ruganda rwa sinema anabasaba ko igihe cyose bazaba bari hano mu Rwanda bagomba kujya bumva yuko bari iwabo ndetse abasaba ko igihe cyose baje gukorera mu Rwanda bazajya babanza gutegura Imishinga yabo neza kuko mu minsi ishize hari benshi mu bashoramari bagiye baza mu Rwanda ugasanga imishinga yabo ntigenze neza kubera kutagisha inama Ambasade yabo mu Rwanda .
Umurerwa Belinda wagize uruhare mu kuzana aba bahanzi mu Rwanda mu gikorwa Bise Naija Rwanda connect yashimiye ambasaderi umwanya yafashe wo kubakira ndetse yanamushimiye ni inama yabagiriye.
Mw’ijambo ryabo abo basore bombi bashimiye ambasaderi wabo mu Rwanda banamusaba ko igihe cyose bazaba bari mu Rwanda yazabahora iruhande .
Umuhango wo kuganira n’ambasaderi wa Nigeria wasojwe n’ubusabane aho abari babaherekeje basangiye amafunguro ndetse nicyo kunywa .
Biteganyijwe ko kuri uyu munsi mukuru w’abakundana Valentine’s day uba Tariki 14 Gashyantare, abakunzi b’ibi byamamare byishimana muri Camp Kigali aho kwinjira ari 5,000, 10,000 ndetse n’ameza y’abantu umunani ku mafaranga 200,000. Aha bakazaba bafatanya n’abandi banyarwenya barimo Clapton Kibonke, Babou, Mr Fyoo na Joshua bose bamaze kwamamara mu Rwanda.
Ubwo bageraga Kuri Ambasade ya nigeria mu Rwanda Bahawe Ibyiciraho muri ruganiriro rurimo amafoto y’abakuru b’ibihugu byombi Abari babaherekeje nabo bakiriwe neza Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda Asuuzanya na Belinda Umurerwa Osita Iheme asuhuza ambasaderi wabo mu Rwanda