Papa wa diamond agiye gucibwa amaguru

Umubyeyi wa Diamond, Abdul Jumaa arembejwe bikomeye n’uburwayi budasanzwe bwamufashe buhereye ku birenge butangira gukwirakwira umubiri wose, abaganga bavuga ko umwanzuro ari ukumuca amaguru.

Abdul Jumaa ntacana uwaka n’umuryango we biturutse ku rwango yabanje kugirana n’umugore we Sanura Kassim ‘Sandra’ nyuma abana na bo baramwanga.

Ubu imyaka icumi irashize yibana ahitwa Magomeni muri Kagera mu buzima bubi mu gihe Diamond aba mu buzima buhenze na nyina ndetse na bashiki be rwagati i Dar es Salaam.

Jumaa ararembye ndetse akeneye ubuvuzi bwihuse bitaba ibyo akazacibwa amaguru yombi.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ijumaa Wikienda cyagiranye na Dogiteri Godfrey Charles, umuhanga mu kuvura indwara z’uruhu, yavuze ko akurikije ikibazo se wa diamond afite kugikemura bya burundu ngo ni ukumuca amaguru.

Yagize ati “Mu by’ukuri amahirwe yo gukira ni 50 ku ijana nabwo Imana imufashije n’abavandimwe be bagahita bamuvuza byihuse ariko natitabwaho bizarangira amaguru aciwe.”

Se wa Diamond yabwiye iki kinyamakuru ko amaze kwivuza mu bitaro bitabarika ndetse ko n’ubushobozi bwamushiranye. Abaganga ngo bamubwiye ko arwaye kanseri y’uruhu ndetse ko kumuvura bisaba amafaranga menshi.

Ati “Aya maguru yandembeje kera. Nivurije mu bitaro byinshi ariko mu by’ukuri ntabwo ndavurwa neza kubera igiciro gihanitse kandi nta bushobozi mfite.”

Yabajijwe niba yaraganirije umuhungu we Diamond iki kibazo, na we ati “Ntabwo namuvugaho gusa njye ndashimira Imana kuko yampuje n’umwana wanjye wabaga mu Bwongereza Zubeda Humphries. Yaje hano kugira ngo ampe ubufasha nivuze.”

Zubeda Humphries, ngo ni mushiki wa Diamond bahuje se gusa. Yavuze ko ababazwa no kubona uyu muhanzi afasha abandi ariko akirengagiza se urembye kandi atagira ubushobozi.

Ati “Diamond ndabizi afite ubushobozi kandi afasha abandi, birababaje kubona yirengagiza se […] Nzakora mu bushobozi bwanjye mbunge.”

Zubeda yavuze ko azava muri Tanzania akoze ibishoboka byose agasiga se ahawe ubuvuzi nubwo bitoroshye kubona amafaranga ibitaro bisaba kugira ngo avurwe neza.

275 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.