
Umukinnyi wa Paris Saint-Germain wagacishijeho mu myaka yashize Youri Raffi Djorkaeff, yishimiye guhura n’abana bakina umupira w’amaguru mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) giherutse kugirana na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.
Youri Djorkaeff watwaranye n’ikipe y’u Bufaransa igikombe cy’Isi mu 1998, ari mu Rwanda guhera ku wa Gatandatu mu ruzinduko rw’iminsi ine.
Kuri iki Cyumweru yahuye n’abana b’Abanyarwanda bigira umupira w’amaguru mu ikipe y’abato ya Dream Football Academy, akinana nabo kuri Stade Amahoro.
Djorkaeff yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na PSG impande zombi zizabwungukiramo, ndetse iyi kipe izubaka ishuri ry’umupira w’amaguru i Huye ku buryo abana b’Abanyarwanda bazazamura urwego rwabo muri uyu mukino.
Ati “Ndi hano kuko nkunda u Rwanda. Ndizera ko ubu ubufatanye bw’u Rwanda na PSG bugamije kuzamura u Rwanda ndetse hari inyungu ku mpande zombi.”
“PSG ni ikipe izwi cyane mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru, akaba ariyo mpamvu tuzatangiza ishuri ry’umupira w’amaguru i Huye noneho abana bazahabwe umwanya wo kwerekana ibyo bashoboye. Nibwo tuzabona abakinnyi b’abanyamwuga bo muri PSG nka Mbappé na Neymar baza mu Rwanda.”
Umunyambanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko iri shuri ry’umupira w’amaguru rizafasha abana b’Abanyarwanda kuzamura impano zabo.
Ati “Ubufatanye bw’u Rwanda na PSG harimo ingingo zitandukanye zirimo Ubukerarugndo n’Iterambere. Kubera ko ari ikipe ikomeye, tubona ko bizadufasha kandi kuzamura impano z’umupira w’amaguru, aho tuzagira ishuri ry’umupira ry’abakiri bato bakazajya biga kandi noneho bagakina n’umupira w’amaguru.”
Mu kwezi gushize, intumwa za PSG zari mu Rwanda, aho zahuye na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, baganira ku mushinga wo kubaka iri shuri ry’umupira w’amaguru.
Mu minsi azamara mu Rwanda, Youri Raffi Djorkaeff afite gahunda yo guhura n’Abanyarwanda bafana Paris Saint-Germain.
Ubwo yageraga i Kigali ku wa Gatandatu, yavuze ko ashaka gukundisha Abanyarwanda iyi kipe ifite abakinnyi babiri ba mbere bahenze ku Isi, Neymar da Silva Santos Júnior na Kylian Mbappé.