Pasteur Zigirinshuti ashobora kujyanwa mu nkiko nyuma yo kwandagaza Nsengiyumva François

Nyuma yo gutangaza amagambo yibasira umuhanzi Nsengiyumva Francois[Igisupusupu], umunyamategeko akaba n’umujyanama w’uyu muhanzi, Alain Muku yavuze ko mu gihe cyose oasiteri Zigirinshuti atavuguruza ibyo yavuze bari bwitabaze inzego zibishinzwe.

Mu cyumweru gishize ni bwo hakwirakwiye amashusho ku mbuga nkoranyambaga ya pasiteri Zigirinshuti arimo atuka uyu muhanzi aho yamwitaga ikintu n’ibindi.

Hari aho yagize ati“sha, igiki? Igisupusupu kiragatsindwa, ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Ukuntu cyamamaye mu mezi 3, ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe, ikintu nka kiriya kikava Rwagitima uwo mwanya kikaba kiramamaye.”

Uyu mupasiteri warimo yigisha mu rusengero yavuze ko Nsengiyumva ashobora kuba afite ibindi bintu bimukoresha nka shitani kuko atumva uburyo yamamaye mu gihe gito kandi we amaze igihe kinni yigisha ataramamara ndetse ngo hari n’amakorali yaririmbye indirimbo nyinshi ntizimenyekane.

Mu nyandiko ndende igenewe Itangazamakuru ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange, Alain Mukuralinda umujyanama wa Nsengiyumva, yababajwe cyane n’aya magambo yavuzwe ku muhanzi areberera, ngo kuba yaramututse amwita ’Ikintu’ ku bushake kandi abizi neza ko ari umuntu, kumushinja gukoresha izindi mbaraga kugira ngo yamamare, asanga atabyihanganira.

Alain Muku wabaye igihe kinini umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha bwa Leta yasabye Zigirinshuti Michel kuvuguruza ibyo yavuze kuri Nsengiyumva kandi akabinyuza mu muyoboro yabinyujijemo amusebya, bitaba ibyo akazirengera ingaruka zose azahura nazo.

Soma hano itangazo Alain Mukuralinda yageneye itangazamakuru

Mu izina ry’umuhanzi mpagarariye bwana Zigirinshuti Michel yandagaje agamije kumwambura ubumuntu amwita «Ikintu gikorana na Satani» kugira ngo ace ibice mu bantu amuteranya n’abanyarwanda, agamije kuzana ihangana hagati y’abo yita abakorana na Satani n’abakoreshwa n’umwuka wera ndamusaba ko, avuguruza ibyo yavuze kandi akabikora akoresheje n’ubundi, uburyo yabikozemo ubwo yigishaga abakirisitu icyigisho gikubiyemo amagambo ahabanye n’ukuri amagambo ahubwo, ashobora kuzana intugunda n’impagarara mu bantu bibaza ukuntu umuntu ushinjwa ku mugaragaro n’umukozi w’Imana gukorana na Satani yidegembya!!

Kuko, uretse kuba mpamya nta gushidikanya ko ibyo bwana Zigirinshuti Michel yashinje Nsengiyumva ari ibintu yavanye mu mutwe we atahagazeho kuko ntabyabayeho, nanemeza ko ibyo amushinja nta gihamya cyangwa ikimenyetso ashobora kubitangira ngo agaragaze iyo Satani bakorana iyo ari yo, uburyo bakorana n’aho bahurira ngo banoze uwo mugambi uretse kutamwiyumvamo kubera impamvu ze azi wenyine no gushaka kumuteranya n’abadasengera mu itorero rye.
Nta burenganzira na buke rero afite bwo gutuka umuntu kariya kageni umwita « Ikintu », by’umwihariko muri icyo gitutsi agamije kumwambura nkana ubumuntu kuko, azi neza uko yitwa bitewe, n’uko adahwema kuvuga izina rye mu itangazamakuru yirirwa umuharangamo.

Kabone n’iyo ba bwana Zigirinshuti Michel na Nsengiyumva François mu muryango nyarwanda baba batari ku rwego rumwe, badahuje amashuri, imyumvire, imitekerereze, imyemerere mu idini dore ko ari ryo yitwaza amutuka cyangwa se, nk’umuhanzi, bakaba batabona cyangwa ngo basobanukirwe kimwe ibihangano bye ibi byose ntibigomba kumubera urwitwazo rwo kutubahiriza amategeko u Rwanda rugenderaho ngo yihandagaze atukane ku ka rubanda.

Niba hari ikintu bwana Zigirinshuti Michel atishimiye kuri Nsengiyumva François, nk’umuntu w’intiti yashoboraga kugikosora ukundi atamututse ngo amwandagaze amwambura ubumuntu bwe. Ariko yahisemo kwihagararaho mu kiganiro cyakurikiye, ashimangira ashize amanga ibitutsi no kumusebya yemeza ko ari we wabitukanye koko ! Si ibyo kwihanganirwa, ingaruka azazirengere!

Murakoze murakarama.

Mukuralinda Alain Bernard

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *