
Patoranking wigeze gushakishwa na Urban Boyz ngo bakorane indirimbo bikarangira idasohotse, yahishuye ko ari bo bahanzi bo mu Rwanda azi ndetse ajya yumva umuziki wabo.
Yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Ukuboza 2018, nyuma yo kugera i Kigali ari kumwe na Simi [waririmbye ’Joromi’] byitezwe ko bagomba guhurira mu gitaramo cyo kurasa umwaka muri Radisson Blue & Convention Centre, Kigali.
Patoranking yabajijwe n’abanyamakuru niba hari abahanzi bo mu Rwanda yaba azi, asubiza agira ati “Yego. Ubundi nkunze kumva umuziki w’amoko atandukanye, ndi umuntu ukunda kumva umuziki wose aho uva ukagera, no mu Rwanda narakurikiranye, ndibuka itsinda rihari ry’abasore batatu.”
Uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika yabanje kujijinganya ku izina ry’itsinda yavugaga ariko abari mu cyumba kimwe na we bamwunganiye ahita ashimangira ko abahanzi bo mu Rwanda azi ari Urban Boyz nubwo nta byinshi yabavuzeho.
Patoranking abajijwe niba byakorohera umuhanzi wo mu Rwanda ushaka gukorana na we, yagize ati “Yego rwose birashoboka. Njyewe nkunda umuziki mwiza. Umuhanzi ukora neza wese twakorana nta kibazo.
Itsinda rya Urban Boyz yavuzeho ariheruka rikigizwe n’abahanzi batatu, hari n’ubwo bashatse gukorana na we ndetse binugwanugwa ko bakoranye indirimbo ariko bo bayihakana bavuga ko ubushobozi bwasabwaga butabakundiye. Icyo gihe Urban Boyz yari igizwe na Humble Jizzo, Nizzo na Safi ubu watangiye umuziki nk’umuhanzi ku giti cye.
Uyu musore wageze i Kigali asa n’unaniwe cyane ku maso ategerejwe mu gitaramo gikomeye cyiswe “New Year Countdown” kimuhuza n’abandi bahanzi bakomeye barimo n’abo mu Rwanda nka Charly & Nina na Bruce Melodie. Aba bariyongeraho aba-DJs bakomeye DJ Miller, DJ Toxxyk na DJ Waxxy uzaba aturutse muri Afurika y’Epfo.

Patoranking na bagenzi be bose bamaze kugera i Kigali barimo n’umunya-Ghana Incredible Zigi wadukanye imbyino igezweho yitwa ’Kupe’, bahamya ko biteguye kwinjiza abanyarwanda mu mwaka mushya banezerewe. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi makumyabiri [20,000 Frw].